Umva Radio

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bagera kuri 19 mu Kinigi ku nshuro ya 13

Yanditswe kuya 1er-09-2017 saa 10:51' Print

Mu karere ka Musanze ho mu majyaruguru y’u Rwanda mu murenge wa Kinigi niho habereye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bagera kuri 19 ku nshuro nayo ibaye iya 13 ibikorwa nk’ibi bikorwa uyu muhango ukaba witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame.

Ubwo yari I Musanze umukuru w’igihugu Paul Kagame kimwe n’abandi abaturage, abanyamahanga bari baje kwita amazina ingagi umuyobozo mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda Clare Akamanzi uyobora iki kigo yavuze ko uhereye mu mwaka w’ibihumbi 2005 Leta y’u Rwanda itangiye kwita ingagi amazina hari amatsinda y’ingagi agera ku munani nOne ubu babaze gugira amatsinda yazo agera kuri 20.

Clare Akamanzi yavuze kandi ko izi ngagi Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye kimwe n’ibindi byose bigize ubukerarugendo bw’u Rwanda muri rusange umusaruro wabwo mu buryo butaziguye winjiza agera kuri 3% w’ubukungu by’igihugu naho mu buryo buziguye bukinjiza agera kuri 10% by’umusaruro w’igihugu.

Abatuye mu nkengero z’ibirunga mu majyaruguru y’u Rwanda ari naho hari izi ngagi ku kijyanye n’uko ubukerarugendo bwazo bwabyaraga amafaranga ariko bikaba nkaho ntacyo bibamariye ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda cyavuze ko ubu mu mafaranga izi ngagi zinjiza abaturage bagenewe 5% kandi ko ubu mu nyigo yakozwe bigiye kongererwa bikaba 10%.

Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yari mu Kinigi ho mu karere ka Musanze ahabereye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 19 yumvikanye avuga ko yaba izi ngagi ndetse n’ibidukikije muri rusange ari inshingano za buri wese kubibungabunga kuko abanyagihugu babifitemo inyungu.

Mu bise amazina izi ngagi 19 abenshi muri bo bagaragaye ari Abanyamahanga kandi nubundi basanzwe ari bo bagize igice kinini cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda
Ni umahango wagaragayemo n’umuherwe w’umunyamerika Howard Buffet ubusanzwe umaze iminsi atangije n’imishinga ye y’ubuhinzi mu Rwanda
Mu mazina abumvikanye bita aba b’ingagi hafi ya yose n’amagambo asanzwe adafite aho ahuriye n’ingagi ubwazo ahubwo amazina nka Tembera u Rwanda, isuku, bwiza, ikoranabuhanga n’ayandi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 niho ikigo cy’igihugu mu Rwanda gishinzwe iterambere cyafashe umwanzo wo gukuba kabiri amafaranga yishyuzwa abakerarugendo bajya kureba ingagi mu birunga yavuye ku madorali y’Amerika 750 ashyirwa ku madorali 1500 ni amafaranga ikigo gishinzwe iterambere cyavuze ko yongerewe ku mpamvu zo guha agaciro parike hamwe n’abaturage bayituriye

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU