Umva Radio

Polisi y’Igihugu iremeza ko yahagurukiye abamotari bakora batagira ibyangombwa.

Yanditswe kuya 29-08-2017 saa 11:37' Print

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bavuga ko ibura ry’icyangombwa kibemerera gutwara abantu riri mubituma moto zabo zipakirwa na police nyamara ngo baba baramaze kwishyura ibisabwa byose mumakoperative , bakaba ngo babona byaribyiza mbere bacyiyishyurira iki cyangombwa nubwo bavuga ko baba baramaze kwishyura police nayo ivuga ko icyo ireba ari ibyangombwa byuzuye bibemerera kujya mu muhanda, ngo ibyo kwishyura ntacyo biyirebaho.
Aba bamotari bavuga ko byari byoroshye mugihe bajyaga kwisabira icyangombwa cyo gutwara abantu gusa, ngo kuva byashyirwa mu makoperative bamwe batinda kwishyura badindiza abandi.
Ibi ngo biteza bamwe ibibazo byo gufatirwa moto zabo kandi baba bujuje ibisabwa ngo bahabwe icyo cyangombwa. Polisi y’Igihugu nayo ngo ntitareba urupapuro rwishyuriweho.
Kuruhande rwa police, CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa police ishami ry mumuhanda nawe aremeza ko ikibazo cy’ubwishyu atari cyo bareba gusa ; ngo ikiriho ari ukureba ibyangombwa biba bisabwa abamotari kujya mumuhanda.
Naho kubijyanye no gukora umukwabu wa nijoro kubatwara moto, CIP Emmanuel Kabanda, akomeza avuga ko byashyizweho murwego rwo gukumira ibibazo byinshi byagaye muri uyu mwaga harimo n’ubujura ndetse n’impanuka
Kuva mukwezikwa 12 nibwo hashyizweho umutwe wa police ushyinzwe ibibazo biri mumwuga wo gutwara abantu kuri moto. Ibi ngo byakozwe murwego rwo guca akajagari muri uwo mwuga. Naho mukwezi kwa mbere uyu mwaka, nibwo ikigo gishinzwe amakoperative cyasohoye amategeko ngenderwaho anoza imikorere y’amakoperative y’abamotari.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU