Umva Radio

RSB iremeza ko amabwiriza mpuzamahanga ku buziranenge azongerera agaciro ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe kuya 29-08-2017 saa 11:10' Print

Kuri uyu wa kabiri ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, cyavuze ko kuri ubu hari amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge,yanatangiye kubahirizwa muri iki gihugu ; ngo azakemura ikibazo cy’uko hari ibicuruzwa byajyaga byinjiza mu Rwanda bidafite ubuziranenge. Iki kigo kandi kiremeza ko n’ibyoherezwa mumahanga biziyongera kuko bizaba bifite ubuziranenge bwizewe.

Aya mabwiriza mpuzamahanga agena ubuziranenge, mumitangire ya service, yiswe ISO 9001, ni uburyo kuri ubu bamwe mubatangiye kubukoresha hano murwanda, bemeza ko bufite akamaro kumusaruro uva mumirimo yabo y’ubucuruzi, kuko ngo byabafashije kunoza service batanga, ndetse n’abakozi babo ngo bahuguwe kumitangire ya servise inoze. Ibi kandi ngo bibarinda no kuba hari ababagana bashobora guhura n’ingaruka zikomeye, zikomoka kuri service bakura mubigo byatangiye gukoresha ubu buryo.

Ariko se ubu buryo bufite uwuhe musaruro kubukungu bw’igihugu, k’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byambuka imipaka, akenshi bimwe muri byo binengwa kutagira ubuziranenge ? Raymond MURENZI uyobora ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge yatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga mu mahanga byajyaga bifatwa nk’aho bitujuje ubuziranenge.Ariko kuri ubu nitumara kubahiriza aya mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge ibicuruzwa biva muri iki gihugu bizajya bihabwa icyemezo cy’uko byujuje ubuziranenge.Naho kubijyanye n’ibiva hanze byinjira mu Rwanda biba byujuje ubuziranenge nubwo wenda hatabura ibindi bishoboka kuba byakwinjizwa muburyo bwa magendu hari inzego zibishinzwe zisanzwe zikorera ku mipaka y’ibihugu ari nazo zibirwanya.

None ko hari bimwe mubicuruzwa bisa n’ibyemewe n’amategeko yo mubihugu by’ibituranyi, byambuka biza muri iki gihugu kadi bifatwa ko bizira hano mu Rwanda, ubu buryo buzahunzwa bute n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byo muri aka karere Raymond Murenzi yakomeje avuga ko bizeye uburyo ibindi bihugu by’ibituranyi bipima ubuziranenge bw’ibicuruzwa babyo binjizwa mu Rwanda yabisobanuye avuga uko uko mu Rwanda bapima ubuziranenge ari nako mu bindi bihugu babupima ngo bityo nta mpungenge z’uko ibicuruzwa byinjira mu Rwanda byaba bitujuje ubuziranenge.

Ubu buryo bwo kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga kubuziranenge bushingiye kugutanga service nziza, bwatangiye gukoreshwa ku isi yose mu 1987, bukaba bukoreshwa mubihugu 163, aho ibigo byigenga by’ubucuruzi bigera kuri 1947 byamaze gusobanukirwa n’aya mabwiriza.
Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU