Umva Radio

Imikino gakondo iramutse itejwe imbere yatuma u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Yanditswe kuya 28-08-2017 saa 10:28' Print

Bamwe mu bacukumbuzi b’amateka ba hano mu Rwanda baravuga ko hari imikino yakinwaga n’abakurambere isa niyazimye kuri ubu, nyamara ngo iramutse itejwe imbere,ku rwego mpuzamahanga hari aho byageza u Rwanda,muri iyo mikino aba bacukumbuzi bagarukaho harimo nko gusimbuka urukiramende,kunyabanwa n’indi.

Ni mugihe abakurambere bakiriho bakinnye iyo mikino, ukwabo bavuga ko hari umumaro yari ifite mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo nko kwiturana,kumenya kurwinaho aho rukomeye ndetse ngo hari n’imikino yakinwaga n’abakiri bato, iyo ikabafasha kubategura mu buzima bwabo bw’ubukure hashingiwe ku nshingano nazo bazaba bafite imbere habo.

Muri iyi mikino kandi harimo iyo bitaga kwiyasira,ibi bikaba byarakorwanga n’abakurambere b’abanyarwanda ubwo babaga bari mu mukino w’amahigi,n’umukino abakurambere bakinaga bahiga inyamaswa,aho muri uwo muhigo bashoboraga kuvanamo ibyo kurya,imyambaro ndetse n’ibindi ,ni umukino kandi ubarwa nk’umwuga wa mbere wakozwe n’abanyarwanda bo hambere mbrere yo kumyenya guhinga no korora,usibye nuyu mukino hari nuwo bise kunyabanwa uyu ukaba wari umukino njya rugamba wakinwaga n’abashumba bapfa ibuga aho inka zanyweraga amazi,uyu mukino ukaba warakinishwaga inkoni hagamijwe kureba uganza, inka ze zikabanza kunywa amazi mbere.

Usibye n’iyi mikino yakinwaga n’igitsina gabo ngo hari n’indi yabaga yaragenewe abana b’abakobwa igamije kubategura mu bukure bwabo,n’indi myinsi yariho muri icyo gihe bamwe mu bakurambere bakiriho n’ubu bavuga ko hari akamaro yari ifite mu mibereho yabo.

Usibye n’iyi mikino ngo hari n’indi usanga abanyarwanda bo hambere bakinaga ariko kuri ubu isa nkitakigaragara hano mu Rwanda nyamara ugasanga ku rwego muzamahanga ari imikino yatejwe imbere cyane ,aha wavuga nko gusimbuka urukiramende n’indi ari naho kanyadekwe jean piere umucukumbuzi w’amateka avuga ko mugihe iyo mikino itejwe imbere hano mu rwanda hari urundi rwego mpuzamahanga byageza ku Rwanda mu rwego rw’imikino.

Ushingiye kurutonde rw’imikino gakondo mu Rwanda abacukumbuzi b’amateka bagaragaje ,imyinhsi usanga isa nk’iyazimye n’ihari ikinwa n’abantu mbarwa ndetse ugasanga ku rwego rw’igihugu ntaho wayibariza ahubwo ugasanga higanje imikino y’imvamahanga nayo usanga itaratera imbere cyane ari naho aba bacukumbuzi b’amateka bagaraza ko bashingiye ku mikino abanyarwanda bafata nka gakondo yabo iramutse itejwe imbere hari aho byageza u Rwanda ngo nacyane ko imyinshi usanga ku rwego muzamahanga yarateye imbere.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU