Umva Radio

Mu Rwanda abaturage bishimiye ibikoresho biva hanze birikugaragara mu imurikagurisha kandi usanga bihendutse

Yanditswe kuya 25-08-2017 saa 11:04' Print

Kuri uyu wa gatanu, bamwe mubaturage bari bitabiriye imurikagurisha baravugako bishimira kuba hari ibikoresho byazanywe n’abanyamahanga bitari bisanzwe muri iki gihugu, kandi bikaba biri no kubiciro bito aba banyamahanga nabo batubwiye ko iki gikorwa kirikugenda neza mu rwego rwo kugira ngo ibi bicuruzwa by’abanyamahanga bikomeze kugaragara muri iki gihugu, minisitiri w’intebe asaba abanyarwanda kwigira kuri ibi bicururzwa byavuye mumahanga.

Uyu ni umunsi wa kane iri murikagurisha rimaze muri iki gihugu, gusa ariko kubwo kuba uyu munsi wari wiganjemo ikirere kitoroheye abaguzi kwitabira iri murikagurisha, kuko mumasaha ya sa sita harimo abantu bacye ngo ibi ariko ntibyabujije abamurika ibikorwa byabo, baba abanyarwanda n’abanyamahanga, gukora nk’ibisanzwe,bamwe mubaturage bashoboye kwihanganira iki kirere bakitabira iri murikagurisha batubwiye ko banejejwe n’ibikoresho byaturutse mu mahanga bitandukanye kandi bikaba bihendutse usanga buriwese yabasha kubigura.

Kubwo kuba aba baturage bashimira urwego ibikorwa by’abanyamahanga biriho muri iri murikagurisha, nabo ubwabo baravugako n’ubwo hashize iminsi mike cyane iri murikagurisha kunshuro yaryo ya 20 ritangiye, ngo bafite icyizereko bizagenda neza.

Umunyamisiri MOHAMAD ALKHOLY waje muri iri murikagurisha yabwiye Isango ati
“ aho bigeze ubu ni byiza, arko nkuko mubizi ibikorwa by’ubucuruzi bigenda biza bucye bucye. Ndatekereza ko mumpera z’iki cyumweru tugiye kwinjiramo bizagenda neza kurushaho. Kugiti cyanjye, buri gihe mba numva nakomeza no gukorera mu Rwanda kuko ni igihugu cyiza kandi gifite isuku.”

Kukuba bamwe mubo twaganiriye bishimirako abanyamahanga bazanye ibicuruzwa ridapfa kuboneka mu Rwanda, ndetse n’aho bigaragaye akenshi biba bihenze, minisitiri w’intebe ubwo yatangizaga iri murika gurisha kumugaragaro yasabye abanyarwanda ko iri murikagurisha ryababera ishuri ryiza bakamenya ubudasa buri muri ibi bikorwesho by’abanyamahanga.

Aba banyamahanga baravuga ko iri murikagurisha ribaye kunshuro ya 20 rizabafasha kongera abakenera ibicuruzwa byabo kuko ngo iyo iki gikorwa kirangiye hari abanyarwanda babahamagara bakeneye ibikoresho bitandukanye baba baraboneye muri iri murikagurisha.

Inkuru ya David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU