Umva Radio

Abanyeshuri 8,000 barangije amashuri ya kaminuza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubushomeri.

Yanditswe kuya 25-08-2017 saa 09:02' Print

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye hamwe na za kaminuza ukomeza kwiyongera ariko ingano y’ababona akazi muri aba yo igakomeza kujya hasi cyane, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu ijambo yagejeje ku banyeshuri basaga ibihumbi 8 kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabubenyi, yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga inkunga yose izaba ishoboka mu gufasha aba kubaka igihugu.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu ijambo yavugiye kuri Stade nkuru ya Kigali mu mvura nayo itari yoroheye abanyeshuri basaga ibihumbi 8 na 200 barangije mu mashuri atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko umukuru w’igihugu wamutumye ashima cyane aba barangije kandi ko izi ari intiti igihugu kinabonamo mu isura nziza y’inkingi y’iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere, Minisitiri w’intebe yavuze ko umukuru w’igihugu Paul Kagame asaba aba barangije nubundi kuzakomeza umuco mwiza y’ubunyangamugayo batojwe. Minisitiri Kandi yumvikanye avuga ko uyu ari n’umwanya mwiza kuri aba barangije wo gutinyuka bakihangira imirimo.

Ikibazo cy’uko na nubu umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri ya kaminuza ariko ntibabone akazi kuri ubu imibare yerekanwa n’ikigo cy’ibarurishamibare ari uko 14% ba kaminuza barangiza bakabura ibyo bakora naho ubushomeri mu gihugu bukaba kuri 13%
Biracyumvikana nk’igingo idashobora kuzorohera aba banyeshuri barangije amashuri ya kaminuza.
Ku ruhande rw’ababyeyi baba barangiza amashuri nabo ikibazo cy’ubushomeri ngo barakibona

Kaminuza y’u Rwanda kunshuro yayo ya kane isohora abanyeshuri basaga ibihumbi umunani ku nshuro ebyiri zikurikiranya muri rusange abanyeshuri babashize kuvugira kuri Micro ya Isango bavuze ko nubwo bitoroshye hanze iyo bagiye ariko biteguye guhangana kimwe n’abandi bari hanze bababanjirije nubwo ariko bamwe batabura kugaragaza impungenge zuko bamwe muri bo bahamaze igihe kirerekire nta mikorere
Leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri yayo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo yumvikanye kenshi ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo hari ingamba zo guhanga nibura imirimo igeze ku bihumbi 200 buri mwaka ijyanye no gufasha abarimo n’aba.
Ubu imibare bavuga ni uko iyo bamaze kugeraho isaga ibihumbi 140

Inkuru ya Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU