Umva Radio

Ruswa mu bwubatsi ni ikibazo kigomba kuvugutirwa umuti mu Rwanda

Yanditswe kuya 24-08-2017 saa 12:23' Print

Ubushakashatsi ubu buri kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda ukaba ari nawo ushinzwe kurwanya na ruswa n’akarengane ubu urerekana ko muri rusange abaturage mu gihugu bishimiye serivisi bahabwa zijyanye n’ibyerekeranye n’ubutaka ku bipimo bigera kuri 80 % gusa haracyari ikibazo, baravuga ko mu bushakashatsi bwakozwe ubu bunerekana ko nubwo intambwe muri serivisi zitangwa muri iki gice abaturage batanenga ku kigero kibi ariko, ruswa yo mu bijyanye na serizi z’buutaka zirimo n’ubwubatsi yagumye gusakara kandi ubu imibare yerekana ko igeze ku gipimo kingana n’10.5%.

Madame Igabire Marie Immacule uyobora umuryango uharanire guhashya ibijyanye na ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda yabwiye Isango Star ko bazi ko icyo kibazo cya ruswa yo mu butaka n’imyubakire akomeza avuga ko ahanini giterwa n’imyumvire mibi y’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’ubujiji bw’abaturage batanga amafaranga ngo bahabwe serivisi kandi bari bazemerewe ku buntu.

Kuba hakiri ibibazo mu bijyanye na ruswa muri serivisi zitangwa mu butaka Transparenncy International Rwanda irerekana ko mu mujyi wa Kigali ndeste n’indi iwungirije ikibazo cy’ibyangombwa byo kubaka aricyo kiri imbere mu hari ruswa cyane
Ni ubuushakashatsi bugaragaza ko nk’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutugari bayirya kugera ku mafaranga angana n’ibihumbi 300, ab’imirenge ku mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni hamwe n’urwego rwa Dasso narwo rushobora kuyirya ku bihumbi 700.

Madame Uwamaliya Odette umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagaragaje ko kuba iki gipimo cya ruswa kigenda kigabanuka gishimishije kandi ko bifuza ko byagabanuka bikagera ku 100%

Leta y’u Rwandfa ubu iravuga ko mu rwego rwo gushyiraho uburyo buhamye bw’itegeko ry’ubutaka hari ubwabaruwe ku buryo bw’ikoranabuhanga busaga miliyoni 12,Usibye bamwe mu baturage hamwe na hamwe bakunze kunenga ibijyanye n’umusoro batanga ku butaka.

Mu bushakahatsi Transparency International Rwanda yasohoye yavuze ko umubare w’abaturage baka serivisi z’ubutaka bakakwa ruswa ariwo munini cyane kuruta ahubwo abagenda bagambiriye kuba ari bo bayitanga
Baravuga ko abajya kwaka izi serisi bakakwa ruswa bangana na 82@ naho
18% bo bakagenda bagambiriye kuyitanga.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU