Umva Radio

Igipolisi cy’u Rwanda ngo kigiye guhangana n’abacururiza mukajagari.

Yanditswe kuya 23-08-2017 saa 12:43' Print

Mugihe umujyi wa kigali washyizeho ingamba zitandukanye zigamije guhashya ubucuruzi bw’akajagari ariko bikananirana, kuri uyu wa wa gatatu bavuzeko iki gikorwa kigiye kugenzurwa n’abapolisi.

Ikibazo cy’abacuruzi bashinjwa gukorera mukajagari bazwi ku izina ry’abazunguzayi, si icya vuba aha, kuko cyagiye gifatirwa ingamba zikomeye. Byatangiye birukanwa ndetse bakamburwa ibyo bacuruza. Mugihe ibi byari byitezweho kuba igisubizo ariko ubu bucuruzi bugakomeza kwiyongera, hakurikiyeho umwanzuro wo guhana ababagurira. Nyuma bashyirirwaho n’amande, uyabuze bakamushyira ahantu kuburyo ahava ari uko amaze kuyatanga.

Ibi nabyo ntibyabaye umuti urambye nk’uko byari byitezwe, kuko ubu bucuruzi bwafashe indi ntera. Kugeza ubwo mucyumweru gishize habayeho guhangana byeruye hagati y’aba bacuruzi n’abahawe ububasha n’ubushobozi bwo kubirukana.
Nyuma y’ibi byose, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, mukiganiro n’itangazamakuru yagize ati"Muminsi ishize yose habayeho kujenjeka, uburero iki kibazo tugiye kugishyiramo imbaraga ziruta izo wari dusanzw dukoresha."
Yakomeje avuaga ko izi nshingano bazihaye urwego rwa polisi kugira ngo bahangane n’aba bacuruzi.

Ibi ni nabyo byatumye hatangazwa urwego rushya rwahawe izi nshingano. Umuvugizi wa Posi y’u Rwanda ACP Theos BADEGE nawe wari uhagarariye abashinzwe umutekano muri iki kiganiro, yavuzeko biteguye guhashya burundu ubu bucuruzi butemewe kuko ngo bazakoresha ibikoresho birimo n’imodoka zizajya zitwara abafatiwe muri ubu bucuruzi bw’akajagari.

Umujyi wa Kigali uremeza ko usibye kuba bahaye igipolisi izi nshingano, ngo nagahunda zisanzwe ziriho zigamije guca ubu bucuruzi zirimo kubashakira aho bakorera hemewe n’amategeko, ngo zizakomeza.Baravuga kandi ko abaturage bava mucyraro baje mumujyi kandi ntacyo bakora, ari bamwe mubakora ubu bucuruzi bw’akajagari. Bityo ngo bazajya babafata babaubize iwabo.

Inkuru ya David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU