Umva Radio

Mu Rwanda ababyeyi bakuze baranenga ababyeyi bakiri bato kutonsa abana babo

Yanditswe kuya 22-08-2017 saa 12:14' Print

Bamwe mubabyeyi banega imyumvire bavuga ko ari imyumvire y’abubu yo kubyara abana ntibonswe aho abakuze bavuga ko kera ishyano nk’iryo iyo ryagwaga kumubyeyi abandi bateranaga bakamuhanura ndetse bakanamwumvisha icyiza cyo konsa gusa ngo n’ubu byagakiwiye kunengerwa mu mugoroba w’ababyeyi,ibi kandi binemezwa n’abaganga bakurikirana imikurire y’abana gusa ngo ntibahwema kubibutsa ibyiza ndetse n’ingaruka zo kuba umwana ataronse bikanuzuzwa nagahunda ya leta yashyizweho yo konsa iminsi igihumbi.

Ngo kutonsa umwana umaze kumubyara bihamywa ko ari iby’abubu ngo biva kumyumvire y’umuntu gusa ngo haba harimo no guhohotera uwo mwana utaretse ko aba ari n’umubyeyi gito kubakuze ngo barabigaya cyane ndetse ngo ntanumuco uba urimo gusa ngo kera na kare umubyeyi nk’uwo yarahanurwaga ndetse akanabwirwa ibyiza byo konsa umwana.

Ngo nubwo haje iterambere ariko bene aba babyeyi banahanurirwa mumugoroba w’ababyeyi kuruhande rw’abaganga bahura n’ababyeyi ngo iyo myumvire irahari muri bamwe ariko ngo ntibahwema kubagaragariza ibyiza n’ingarika kumwana utaronse,Furaha Francoise umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya muhima yabwiye Isango Star ko iyi myumvire mibi y’abubu ari ikibazo bari kurwana nacyo bakomeza gukangurira ababyeyi baba bamaze kubyara konsa abana babo.

Murwanda hashyizweho gahunda yo konsa iminsi igihumbi nyuma yuko hagaragaye imirire mibi kubana bakiri bato, naho inzobere mu buzima bw’’umwana zivuga ko konsa bigirira umwana inyungu zirimo kumurinda virusi n’izindi ndwara zandura, gukomera kw’ amagufwa, kugabanya ibyago byo kurwara kanseri, kugira ubwenge mu ishuri n’ibindi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU