Umva Radio

Abakuru b’inkiko z’ikirenga muri Africa bari mu Rwanda basuzuma uko hajya hifashishwa ubutabera gakondo.

Yanditswe kuya 22-08-2017 saa 11:42' Print

Mu baturange batuye ku mugabane wa africa imibare igaragaza ko kuri uyu mugabane abaturage benshi batuye mu bice by’icyaro bakabarirwa ku mpuzandego ya 95%,muri aba kandi ngo kubona ubutabera bisa nk’aho inzira ibagoye bishingiye ku mikoro make baba bafite bwo kubageza mu nkiko, ndetse n’ibindi bisabwa ngo bareganurwe n’amategeko.

Gusa zimwe mu mpuguke mu by’ubucamanza n’ubutabera bagaragaza ko mbere y’umwaduko w’abazungu ndetse n’ubukoroni kuri uyu mugabane mu bihugu bigize uyu mugabane bari bafite uburyo bwa gakondo bwo gutanga ubutabera no kurenganura abarenganye.

Ibi akaba aribyo byahurije hamwe ibihugu bigera kuri 15 byo kumugabane wa afrika mu nama hano I kigali barebera hamwe uburyo inzego z’ubucamanza n’izubutabera bakoranira hafi n’inzego z’ubutabera bwa gakondo mu rwego rwo guha ubutabera bunoze kuri bose.

Impamvu y’iyi nama iri i kigali Prof Sam Rugege perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda avuga ko mu mitegurire yayo hashingiwe ku gihugu cyo muri afrika cy’ifashishije ubutabera gakondo bugatanga umusaruro akomeza anatanga ingero z’ubutabera gakondo bwo mu Rwanda aho hagiye habaho inkiko nka Gacaca cyangwa inkiko z’abunzi zagiye zitanga umusaruro akavuga ko ubu buryo bukenewe cyane muri Africa kuko byafasha benshi kubona ubutabera bwuzuye.

Kwifashisha ubutabera gakondo mu rwego rwo gutuma abanyafurika bose babona ubutabera bwihuse kandi bunoze,ibi birasaba kongerera ubumenyi n’ubushobozi abazabutanga,usibye n’abo kuri uyu mugabane ngo n’abari mu nzego z’inkiko nabo bakeneye kwisumburaho mu bumenyi,kuri ibi abitabiriye iyi nama bagarutse mu kuba hashingwa ikigo cy’icyitegererezo mu butabera kuri uyu mugabane,iki kigo ngo kizahuriza hamwe ibitekerezo byo korohereza abaturange kubona ubutabera mu buryo bworoshye ndetse bunatangwe mu buryo bunogeye buri wese.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga muri afrika y’epfo Mogoeng kuruhande rwe aranagaraza ko mu gihe iki kigo cyashyizweho bizangabanya umubare w’ubwicanye kuri uyu mugabane ngo ibi bigatuma n’ubukungu bw’iyongera ibi akaba yabitangaje muri aya magambo dushigiye ku mateka mabi twanyuzemo twebwe nk’ibihugu by’afrika dukeneye ikigo gishobora guha ubushobozi abanzi bacu abacamanza batarabumwunga bacu kugirango ikibazo nikivuka,umuntu amenye ngo dagana uriya kugirango ndebe niba hari uwankemurira uku kutumvikana ,muri icyo gihe amahoro n’umutuzo bizagaragara muri afrika,abashoramari bazaza,akazi atari kamwe umuntu akenera kwica mugenzi kazaza kuberako icyezere kizaba cyaremwe mu bashoramari ndetse n’ubutunzi bukugahaye mu butaka bwa afrika buzatagira kubyarira abahatuye umusaruro ,niyo mpamvu dukeneye ikigo kikitegererezo.

Iyi nama ingomba kumara iminsi itatu ngo abayihuriyemo bategereje no kureba uburyo ibihugu bya afrika byakwibonamo igisubizo mu guca imanza zimwe na zimwe usanga hari ubwo bakenera kugana ku migabane y’iburayi kandi ngo nabo bifitemo ubushobozi bwo kubyikemurira.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU