Umva Radio

Rugalika nyuma y’uko bamaze kuhasiga ubuzima baribwa n’ingona bagiye gushaka amazi ubu leta igiye gushaka umuti w’iki kibazo

Yanditswe kuya 21-08-2017 saa 11:48' Print

Intara y’amajyepfo kuri ubu yafashe icyemezo cyo gukumira abaturange bo mu murenge wa rugarika mu kagali ka masaka aho ni mu karere ka kamonyi kutongera kuvoma amazi ya nyabarongo nyuma yaho ingona ziba muri uyu mugezi zimaze kwivugana abagera kuri 6 muri uyu mwaka baje kuvoma amazi y’uwo mugezi.

Aha iyi ntara ikavuga ko abo baturage bagomba kuzajya bavoma ku ivomero riri mu wundi mudugudu mu gihe bategereje kugezwaho amazi meza ku ruhande rw’intara ivuga ko bitazatinda.

Ni mu gihe abaturage baho bo bavuga ko gukoresha amazi y’umugezi wa nyabarongo ngo nuko ntayandi mahitamo baba bafite ngo kuko ntayandi mavomero bo bafite ndetse ngo nayo ari muwundi mudugudu bisaba byibura amasaha 3 kujya kuhavomera.

Abaturage batuye mu mu murenge wa rugalika mu kagali ka masaka mu karere ka kamonyi aho ni mu ntara y’amajyepfo basobanuriye abayobozi uburyo ingona iherutse kwivuga umuturange wo muri ako gace kuwa gatanu ushize wari waje kuvoma ku nkombe zumugezi wa nyabarongo gusa kuruhande rw’abahatuye ngo si uwa mbere wishwe n’ingona aho hantu ngo kuko uwo yari abaye uwa 6.

Kuba ingona zo muri uwo mugezi zimaze kwica abaturajye bangana batyo nyamara bugacya abasigaye bakagaruka kuhavomera, kuruhande rw’abaturange ngo ibi biterwa n’uko ntayandi mahitamo baba bafite ngo kuko ntayandi mavomero bafite bakuraho amazi meza.

Nikibazo cyahagurukije abayobozi nguhera ku rwego rw’intara kugeza ku mudugudu bareberahamwe icyakorwa ngo abo baturange batazogera kuribwa n’ingona ndetse babashe no guhabwa amazi meza mu buryo bwihuse. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose avuga ko ngo kuri ubu abaturange babujijwe kongera kuvoma aya mazi mu gihe hari kurebwa uburyo babagezaho amazi vuba nubwo ngo atabizeza ko arara ahageze.

Gusa uko kwihutisha igikorwa cyo kugeza amazi muri aka gace n’igikorwa gishobora gufata igihe bashigiye ku bikorwa bigomba kubanza gukorwa mbere yuko ahagezwa nkuko umuhumuza gisele umuyobozi mukuru w’ugirije ushinzwe ikwirakwiza ry’amazi mu bice by’icyaro yabigarutseho avuga ko ubu amafaranga ahari ndetse bari gushaka Rwiyemezamirimo ugomba kubikora kuburyo nyuma y’ukwezi ikibazo cyaba cyakemutse.

N’igihe kuruhande rw’abaturange bavuga ko ari kinini bakurikije naho handi bavuga bakwiye kujya bavoma ndetse n’abamwe mu mvugo zabo wumvamo kuzongera kuvomera muri uwo mugezi ngo kereka bahashyize uburinzi.

Zimwe mu mpamvu zigaragzwa naba baturange nkimbongamizi yo kujya kurindi vomero ngo nuko riherereye mu wundi mu dugudu wa taba ndetse ukaba ukoreshwa n’imidugudu 3 hakiyongeraho ngo nurugendo rw’amasaha 3 yo kujya kuvoma,ibintu abatuye muri ako gace bafite intege nke bakenera gutuma umwana amazi basaga abo bana batazabasha kuvoma ndetse bagire nu mwanya wo kugana ku masomo.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU