Umva Radio

RBC yavuzeko umuti witwa Truvada ushobora gutuma utandura ubwandu bwa SIDA igihe uryamanye n’ubana nabwo udashobora gukoreshwa na buri wese

Yanditswe kuya 11-08-2017 saa 10:33' Print

Ikigo gishinzwe ubuzima mu rwanda RBC giherutse kutangaza ko kugeza ubu mu Rwanda imibare igaragaza neza ko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida babarirwa ku muzandego ya 3%,ndetse ko umubare munini muri abo barwaye usanga ari abakora akazi ko kwicuruza.

Gusa nubwo leta ishyira imbaraga nyinshi mu gushyiraho uburyo bwo guhangana nikwirakwira ry’iki cyorezo,mu bihugu byateye imbere cyane ku mugabane w’uburayi ndetse n’amerika hari umuti wavumbuwe wiswe truvada ,uyu muti ukaba ukoreshwa n’umuntu utaranduye agakoko gatera sida kuba yakora imibonano mpuzabitsina n’ufite ubwo bwandu ariko we ntiyadure.

N’umuti kugeza ubu ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko no mu Rwanda iyo miti ihari ariko ngo kugeza ubu iki kigo kivuga ko bayikoresha mu gufasha ababana nubwo bwandu Dr Sabin Nsanzimana ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara harimo na sida muri RBC yadutangarije ko iyo miti kuba ihari irahari mu Rwanda ngo ariko ikaba yarazanywe kugirango ifashe abbabana n’ubwandu bwa SIDA naho ku ngingo yo kuyiha abashaka kwirinda SIDA mugihe bakoze imibonano idakingiye yavuze ko iyo miti itabagenewe akomeza abagira inama ko bakomeza bagakoresha uburyo bari basanzwe bakoresha birinda ubwandu bwa sida.

Gusa kuruhande rw’ umuryango mpuzamahanga ufasha leta y’u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya SIDA (AHF), uragaragaza ko uyu muti leta yemeye kuba nawo wakoreshwa n’abadafite ubwo bwandu biri mu byagabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa sida ngo kuko nubwo imibare yerekana ko igipimo cy’abafite ubu bwandu kiri hasi ngo bakeneye guhangana n’iki kibazo bakagera byibura ku muzandego ya 0% Dr Brenda Gatera umuyobozi w’umuryango AHF mu Rwanda yakomeje avuga ko nubwo uyu muti uhenze ariko utabura gukoreshwa naburi uwo ariwe wese kuko byafasha abanyarwanda kugabanya umubare w’abagenda bandura ubwandu bwa sida.

nubwo uyu muryango ugaragza ikoreshwa ryuyu muti nka kimwe mu nyuganizi zabafasha kugabannya ubwandu bw’agakoko ka sida mu rwanda mu gihe iyi miti ihawe n’abadafite ubu bwandu kuruhande rw’ikigo cy’ubuzima RBC cyo kivuga ko kugeza ubu ntagahunda barafata yo kuba iyo miti batuma ikoreshwa nuyikeneye uwo ariwe wese .

Gusa ngo nk’iyindi miti ngo gukoresha iyi miti nabyo ngo hari ingaruka bishobora kugira cyane ku mubiri nk’aho wavuga indwara z’impyiko,ukoroha kw’amagufa agize umubiri kwandura indwara z’uruhu,igabanuka ry’amaraso mu mubiri n’ibindi.usibye nibi ngo no mu gihe iyo miti ikoreshejwe nabi ibi nabyo bishobora gutuma wandura ubwo bwandu.

Inkuru ya UWE Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU