Umva Radio

Dr. Frank HABINEZA aravuga ko yiyemeje kureka politiki kuko ngo arabona atayishobora

Yanditswe kuya 9-08-2017 saa 05:59' Print

Dr Frank Habineza ni umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, akaba yari umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 04 Kanama 2017, aho yabonye amajwi 0,36%.

Dr Habineza ati : “Ibyavuye mu matora ntabwo byadushimishije ariko nk’abademokarate twarabyemeye”.

Hari mu kiganiro yahaye BBC ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yabazwaga uko yakiriye ibyavuye mu matora.

Abajijwe ikitaramushimishije mu byavuye mu matora, Dr Frank Habineza yagize ati : “Twari twizeye intsinzi kuri hafi 65%, tuza kubona tubonye 0 n’ibice, ikindi tuza kubona umuntu mushyashya utaramara umwaka mu Rwanda, Philippe adutsinze, urumva byaradutunguye cyane.”

Yabajijwe icyabatunguye, asubiza ko batunguwe no kubona zero n’ibice 30 n’ibindi kandi bari bizeye ko bazatsinda.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba ashidikanya ku kuntu amajwi yabaruwe, asubiza ko batari komisiyo y’amatora, ariko ko hari ibitaragenze neza nko mu gihe cyo kwiyamamaza, ariko no ku munsi w’itora ngo bakaba baragize utubazo tw’indorerezi zabo zagiye zinanizwa ariko nyuma zikemererwa kwinjira, abazwa niba ibi byaragize uruhare mu kubona amajwi makeya, asubiza ko atabizi, ariko ngo byose biri mu bitaramushimishije.

Abajijwe uko yakiriye kurushwa amajwi na Mpayimana Philippe, umuntu utari umenyerewe mu ruhando rwa politiki mu Rwanda yasubije ko ari amayobera matagatifu.

Ati : “Ni ibintu nanjye nkibaza mbese..mu minsi ishize nari ndi no gutekereza kuva muri politiki..numvise nademisiyona mu ishyaka kandi n’ubu ndacyabitekereza no kubireka ibya politiki.”

Abajijwe niba aya matora ari yo yaba atumye ava muri politiki, yasubije ko yatsinzwe mu buryo bubabaje. Yongeyeho ko akibitekerezaho ndetse yabigejeje mu ishyaka bakaba bataramwemerera. Ati : “Ariko numva ibyiza ari uko abandi bayobora bagakomeza”.

Yabajijwe niba aramutse yeguye ataba ahemukiye abarwanashyaka be bamuhaye icyizere, maze asubiza agira ati : “Ndumva naracitse intege sindagira imbaraga zo gukomeza.”

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU