Umva Radio

Indorerezi zaturutse hanze y’u Rwanda zirahamya ko amatora yagenze neza mu Rwanda

Yanditswe kuya 8-08-2017 saa 13:43' Print

Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo itsinda ry’indorerezi zaje zihagarariye umugabane wa afrika ndetse n’uburayi baherezaga perezida w’urukiko rw’ikirenga raporo y’agateganyo yuko igikorwa cty’amatora cyagenze hano mu rwanda.

Ni raporo kuruhande rw’izi ndorerezi bavuga ko igaragza neza uko haba mu gihe cyo kwiyayamamaza ndetse n’igihe cy’amatora uko byagenze ndetse ko muri rusange byagenze neza ngo kuko nta muvundo wagagaraye,ndetse n’abiyamamazaga bose bakaba barabikoze mu mutuzo n’umutekano.

Amoikon Eba uhagarariye iri tsinda ry’indorererezi yavuze ko impamvu yo kugeza iyi raporo ku rukiko rw’ikirenga ngo nukungirango bizabafashe mu gihe hagize umukandida utanyuzwe nuko amatora yagenze akaba yageza kuri uru rwego ikirego ngo iyi raporo yabafasha kugaraza ukuri ku byabaye muri ayo matora yakomeje agira ati "buri bantu bose baje mu butumwa hano mu rwanda ni ngobwa ko mbere yo gutaha byakabaye byiza batanze kopi ya raporo y’agateganyo kubyabaye byose hano mu rwanda kandi bakabihereza perezida w’urukiko rw’ikirenga kugirango nawe azayifashije mu gihe habaye kugana inkiko kw’abakandinda akayishigiro kugirango arebe ahari ukuri".

Gusa kuruhande rw’urukiko rw’ikirenga rwo ruvuga ko nubwo bwishimiye kugezwaho iyi raporo gusa ngo nta manza biteze ngo kuko igiye abakandida bagenerwa n’itegeko ngo batange ikirego cyarenze bityo ngo nta nkurikizi babona ishobora kugaragara

.uyu ni prof sam rugege perezida w’urukiko rw’ikirenga.
Clip
Gusa ngo kurundi ruhande ngo nuburenganzi bw’indorerezi bwo kuba bwagenera urukiko rw’ikirenga rapolo yuko igikorwa cy’amatora cyagenze,ngo kuba iri tseinda ryafashe umwanzuro wo kugenera uru rukiko kopi yibyo babonye mu gikorwa cy’amatora ngo nibinti byo kwishimira

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU