Umva Radio

Abacuruzi bakorera aho bita Rusine baravuga ko batifuza kuba bakoresha iminzani yategetswe na RSB

Yanditswe kuya 8-08-2017 saa 12:09' Print

Mugihe ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge ,RSB, kivuga ko umunzani ariwo wemewe gukoreshwa mugupima ibicuruzwa mumasoko, bityo bakavuga ko amasahane atemewe kuko yiba abaturage ; Bamwe mubacuruzi bayakoresha baravuga ko n’ubwo ubu buryo bamwe bavuga ko bubamo ubujura, ngo ntibashobora gukoresha iminzane kuko ihenze.

ingemeri, cyangwa agapira, n’ amazina asobanura isahane nto ikoreshwa mugupima umusaruro w’abaturage bazana ku isoko rya Rusine riherereye mumurenge wa masoro ho mukarere ka Rulindo.

Bamwe mubayakoresha barimo abacuruzi n’abaguzi, bemeza ko ubu buryo rimwe na rimwe bubamo ubujura ku itariki ya 7 gashyantare muri uyu mwaka ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge cyari cyatubwiye ko kigiye guca burundu iki gikoresho muri aya magambo.

Bwana Zimulinda Philbert Ushinzwe ibipimo muri iki kigo yibukije abaturage ba Rusine ko iminzani yujuje ubuziranenge iri ku isoko hose ko bagomba kuyigura yakomeje ababwira ko ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge kitazigera cyihanganira abakorasha iminzani idafite ubuziranenge kandi ko mu minsi yavuba abadakoresha iminzani ifite ubuziranenge bazahagurukirwa bakabihanirwa

Nubwo nyuma y’amezi 6 yose iki cyemezo cyitarashyirwa mubikorwa, aba baturage bo batubwiye ko iyi minzani yabo badashobora kuyisimbuza ibi bikoresho byabo usibye no kuba aba baturage bavugako badashobora gukoresha iminzane kuko ihenze, ngo ni nayo ibaha inyungu.

Aba baturage baravuga ko aya masahane atacibwa ahubwo hashakwa uburyo hashyirwaho amategeko agenga abaturage bayakoresha mubucuruzi bwabo, kuko ngo iki gikoresho ari kimwe mubiranga umuco wabo.

Inkuru ya David NZABONIMPA.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU