Umva Radio

Muri Africa y’uburasirazuba abanyamategeko bayo bagiye gushyiraho amategeko azafasha abacuruzi mu bikorwa byabo

Yanditswe kuya 7-08-2017 saa 13:33' Print

Abanyamatgeko batandukanye baturutse mu bihugu by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba bateraniye i Kigali biga uburyo bashyiraho amategeko azajya abafasha mu bucuruzi muri aka kare ka Africa y’uburasirazuba.

Habaye kenshi ibijyanye no kugongana hagati y’ibihugu biturutse ku ngingo z’amategeko adahamye ku banyagihugu barimo n’abakora ubucuruzi mu karere
Minisitiri Johnston Busingye niwe uyobora minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yavuzeko kenshi bagiye bagirana ibibazo n’abacuruzi bo mu bindi bihugu kubera ikibazo cyo kuba hatariho amategeko bahuriyeho ariko arasanga ubu buryo buzaba bunoze noneho kuburyo batazongera kugirana ibibazo n’abacuruzi baturutse ahandi.

By’umwihariko nk’aha mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika haravugwamo imishinga irimo n’ishingiye ku mutungo kamere ibihugu byagakwiye kuba bibyaza umusaruro umusaruro ariko, amasezerano hamwe n’amategeko yo gukora ibi ku batuye akarere akigongana

Bwana David Odongo we ayobora banki y’iterambere ry’umuryango w’afrika y’iburasirazuba ishami ry’u Rwanda, itera inkunga imishinga irimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli n’ibindi agize ati
“Nk’ubu hari henshi muri Afrika y’iburasirazuba hagenda hagaragara amabuye y’agaciro, gusa nk’aya abashora imari kugirango bayacukure bishingira ahanini n’ukuntu mwakoranye amasezerano, gushyira neza ibintu ku murongo nibyo turi gufasha ubu akarere”

Muri make aba bateraniye i Kigali bariga ku guha imbaraga abanyamategeko b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’uburasirazuba mu gukora amasezerano ashingiye ku mategeko,bariga kandi no kubijyanye no guhagarara ku nyungu z’ibihugu mugihe bene aya masezerano aba ari gukorwa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU