Umva Radio

Polisi ya Tanzania iravuga ko u Rwanda rwabaye intangarugero ku mutekano mu matora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe kuya 7-08-2017 saa 13:11' Print

Kuri uyu mbere umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yakiriye umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya IGP Simmon Sirro wasuye u Rwanda mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y’ibipolisi byombi, ndetse agashima umutekano wagaragaye mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya IGP Simmon Sirro yashimye Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi muri rusange kubwo kubungabunga umutekano mu gihe cy’amatora akarangira mu mahoro, kandi anavuga ko Polisi y’igihugu cye izakomeza imikoranire myiza niy’u Rwanda.

IGP Sirro yavuze ko bazakomeza guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano no gufatanya mu gucungira umutekano abaturage b’ibihugu byombi, dore ko ngo gufatanya bituma umwe hari ibyo yigira ku wundi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Emmanuel Gasana we yavuze ko ubushake bwa Politike mu bihugu byombi aribwo butuma imikoranire myiza hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ishoboka.

Uru rugendo ruje nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi muri Nzeri 2012.

Akaba yari amasezerano ajyanye no gufatanya kurwanya abanyabyaha cyane cyane abambukiranya imipika, kurwanya ibiyobyabwenge, gucunga umutekano w’abaturage ndetse no gufatanya mu kongerera ubushobozi Abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege avuga ko ayo masezerano yasinywe yatanze umusaruro kuko ubu ngo hari byinshi Polisi z’ibihugu byombi zagiye zigeraho mu kurwanya ibyaha ndetse no kongerera ubushobozi Abapolisi.
Uyu muyobozi wa Polisi ya Tanzania muri uru rugendo rw’iminsi ine, ruzarangira azasuye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda kugira ngo abashe kugira ibyo ayigiraho, kandi ngo nawe ibyiza Polisi yabo ifite byagirira akamaro Polisi y’u Rwanda abibasigire nabo.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU