Umva Radio

By’agateganyo uwegukanye intsinzi yo kuyobora u Rwanda yamenyekanye

Yanditswe kuya 4-08-2017 saa 18:02' Print

Nk’uko abakandida batatu aribo Kagame Paul umukandida wa FPR Inkotanyi,Frank Habineza umukandida w’ishyaka Green Party ndetse na Philippe Mpayimana umukandida wigenga bari bamaze iminsi biyamamaza kugirango bazahatanire umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uyu munsi nibwo mu Rwanda hiriwe igikorwa cyakozwe n’abanyarwanda cyo gutora uzababera umuyobozi.

Ahagana mu masaha ya saa sita n’igice z’igicuku nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora itangarije abanyarwanda by’agateganyo ibyavuye mu matora bikaba bitangajwe ku mugaragaro n’umunyabamayanga wayo ariwe bwana Charles Munyaneza ibyatangajwe akaba ari amajwi angana na 80%y’abatoye 20% akaba azatangazwa ku munsi w’ejo ibyavuye mu matora akaba ari ibi bikurikira

Mugihugu imbere umukandida waje ahiga abandi ni Bwana Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi wagize amajwi asaga 98,66% agakurikirwa n’umukandida wigenga ariwe Philippe Mpayimana wagize 0,74% hakaza guheruka bwana Dr. Habineza Frank wagize amajwi angana na 0,45%.

ibyo akaba aribyo byavuye mu matora y’uyu munsi ndetse ayo majwi nk’uko twakomeje kubibabwira akaba ari 80% by’abatoye ubwo ejo tuzamenya ikizava muri 20%biraye bitamenyekanye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU