Umva Radio

Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi nawe yazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe kuya 4-08-2017 saa 13:00' Print

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama, ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu batoraga Perezida wa Repubulika, ni nabwo Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi muri aya matora yayitabiriye n’umuryango we wose.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 15 nibwo Perezida Kagame wari ufite akanyamuneza mu maso yageze ku cyumba cy’itora cy’umudugudu w’Imena ari kumwe na Madamu, ni nyuma y’uko abana be bane bari bamaze kwinjiramo barimo gutora.

Lisiti y’itora ya Komisiyo y’amatora igaragaza ko icyumba cy’itora cy’umudugudu w’Imena cyagombaga gutoreramo abantu 439 barimo n’umukandida Paul Kagame. Bamwe mu baturage bahatoreye, babwiye Isango Star ko batewe umunezero no gutorera mu cyumba kimwe n’umukuru w’igihugu.

Nyuma yo gutora ntacyo perezida Kagame yabwiye itangazamakuru, ariko Umuyobozi wungirije wa FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yemeje ko aya matora ari ikimenyetso gishimangira kikanakomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko aya matora ari ikimenyetso cyo kubaka umutekano w’igihugu, gushimangira ibikorwa by’iterambere rutagira uwo risiga inyuma n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo busesuye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU