Umva Radio

Byari ibirori bidasanzwe ubwo wasangaga amazu y’ubucuruzi afunze abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo kwitorera umuyobozi ubabereye

Yanditswe kuya 4-08-2017 saa 12:39' Print

kuri uyu munsi abanyarwanda bari mubikorwa byo gutora, hagaragaye amwe mumazu y’ubucuruzi ya hano mumujyi wa Kigali atigeze afungurwa. Bamwe mubakorera muri Catrier Mateus batubwiye ibi byatewe n’uko uyu wari umunsi w’ubukwe kuri bo. Gusa ariko hari abatubwiye ko batigeze batora kuburyo batabonye uko bifatanya na bagenzi babo muri ibi birori.

Kuva mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo ibikorwa byo gutora byari bitangiye kugeza mumasaha y’igicamunsi, hari amazu y’ubucuruzi yari afunze, ibi bigasa n’aho bidasanzwe bijyanye n’abatari bacye biganjemo abikorera imizigo bari bategereje bene aya mazu kuko ariho bahahira.

Bamwe muri bo batubwiye ko kuba hari bamwe mubacuruzi batigeze bafungura amaduka yabo byabagizeho ingaruka mukazi kabo. Ariko hari abatubwiye ko ibi byari bikwiriye kubw’izi mpamvu.

Nubwo aba bavugako ibi birori batabibangikanya n’akazi gasanzwe, bityo bakaba bishimira ko bitoreye umukuru w’igihugu, hari abatubwiyeko bo babuze icyo bita amahirwe yo kwifatanya na bagenzi babo muri ibi birori.

Bamwe mubaturage batubwiye ko nyuma yo gutora buri umwe ashingiye k’uwo yasanze yamugirira akamaro, batubwiye ko bagiye kubyina intsinzi, kabone n’ubwo ibyavuye mumatora byari bitarashyirwa ahagaragara muburyo bw’agateganyo .

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU