Umva Radio

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana nawe yagaragaye atora umukuru w’igihugu kandi yemeza ko azemera ibizava mu matora

Yanditswe kuya 4-08-2017 saa 12:24' Print

Hari mu masaha ashyira isaa sita z’amanywa nibwo umukandida Bwana Filippe MPAYIMANA, mu ikote,ipantalo, n’inkweto by’umukara, n’ishati y’umweru, yari ageze kubiro by’itora ahazwi nka Camp Kigali, maze yakirwa n’abayoboke be, ndetse n’abashinzwe amatora kuri iyi site.
Nyuma yo guhabwa ikaze, yerekeje mucyumba cy’itora, nk’abandi banyarwanda bose, nyuma y’iki gikorwa adutangariza ingano y’icyizere afite cyo kuyobora iki gihugu.

uyu mukandida waje kwiyamamariza kuyobora iki gihugu aturutse mumahanga, yagiye avuga ko azanye impinduka mumiyoborere ishingiye ku iterambere ry’umuturage, ndetse kugeza ubu we akaba yemeza ko ntakabuza atsinda aya matora ariko kurundi ruhande aremeza kandi ko bitanagenze uko abyifuza ngo ntacyamubuza gukomeza politiki, ariko se yayikomereza hehe, mugihe icyamuzanye yaba atakigezeho ?

Uyu mukandida kumwanya wa perezida w’iki gihugu yavuzeko azakomeza gushyigikira gahunda zitandukanye yagiye agarukaho mubikorwa byo kwiyamamaza.

inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU