Umva Radio

Mu Rwanda igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu cyagenze neza

Yanditswe kuya 4-08-2017 saa 12:14' Print

Mu Rwanda hirya no hino abaturage biriwe mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu, ku ruhande rw’urubyiruko rutoye ku nshuro ya mbere ruravuga ko rwishimiye cyane uburyo muri rusange amatora agenda kandi ko nabo kwitabira ari benshi bitanga isura nziza.

Aha hari hakiri mu masaha y’igitondo ariko ahari ibyumba by’itora ahasatira I saa moya abantu bari benshi ku mirongo bategereje ko bahabwa uburenganzira bwo kwinjira ngo batore.

Camp Kigali ni kimwe mu byumba by’itora giherereye mu karere ka Nyarugenge umurenge Nyarugenge akagali ka Biryogo Uwera Claudine ufite imyaka 18 gusa y’amavuko,yari yabukereye yaje kwitorera umukandida yumva ubereye kuba umukuru w’igihugu aravuga impamvu yazindukiye ku biro by’itora nishimye kuba nanjye ntoye bwa mbere umukuru w’igihugu. Rwose byabanje kungora bampaye urupapuro ariko naje gusanga byoroshye. Biradushimisha kuko dukura tuzi ko utuyoboye ari twe twamutoye.

Kuri site y’itora mu murenge wa Rwezamenyo ishuri rya Saint Jozeph Nyamirambo bamwe mu bana bakiri bato ariko bitabiriye ibikorwa byo gutora umukuru w’igihugu, baravuga ko nubwo iminsi yose batakurikiye abakandida ariko igihe babonye babasobanukiwe neza uyu aragira ati“Sinabakurikiye cyane kubera ko narimo niga, ariko jye abakandida bari 3 kandi bose narababonye n’amaso. Nyine biduha icyizere cyuko natwe twibona mu buyobozi buzatorwa.”

Ku ruhande rw’abayoboye ibiro by’itora bavuga ko urubyiruko rwitabiriye neza kandi nubwo amatora yari atararangira byatangaga icyizere.

Muri rusange imibare ya komisiyo y’igihugu y’amatora yerekena ko Abanyarwanda bateganyijwe kwitabira amatora basaga miliyoni 6 n’ibihumbi 800, abagabo 46%, abagore 54% ndetse n’urubyiruko rungana na 45%

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU