Umva Radio

Abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye baravuga ko amatora ku ba diaspora yagenze neza

Yanditswe kuya 3-08-2017 saa 13:44' Print

Kuri uyu wa kane nibwo , abanyarwanda bari mu mahanga batoye umukuru w’igihugu twaganiriye n’abanyarwanda batandukanye batuye mu mahanga , tuvugana , benshi bagarutse ku byishimo byo gushyira mu bikorwa uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ukwiye kubayobora by’umwihariko ariko twaganiriye na benshi mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga muri rusange amatora yagenze neza n’ubwitabire ngo buri ku kigero cyo hejuru .

Muri Afrika , Muri Kenya , Ibiro by’itora bya Mombasa na Nairobi (ubundi biteganijwe gutereraho abagera mu bihumbi 3 ), nabo ngo bitabiriye ku kigero cyo hejuru kandi no kwibaruza ko malisti aha ngo biroroshye cyane kuko ubushize mu matora ya referendum , benshi bari baribaruje , abiyongeye ku rutonde si benshi cyane , …kandi ngo nuburyo bw’ikoranabuhanga bwarabyoroheje kuri iyi ngingo.

abanyarwanda muri Malawi na Zambia naho batoye , aha 430 nibo bibaruje ku ilisiti y’itora . aha mu bice bya afrika y’amajyepfo niho urebye habarizwa abanyarda badafite ibyangombwa (byaba iby’ubunyarwanda cg ibyo mu bihugu babarizwamo , kandi urabizi n’igihe cyo kwitwa impunzi kuri bo cyararangiye , muri aba rero harimo abataribaruje ngo batoore, ntibyanashoboka kuko nta byangombwa bafite ….abahagariraiye u Rwanda muri Zambia n’ibi bice bya Malawi baracyashishikarizwa gufata ibyangombwa niyo bakwifuza kuguma aha muri Malawi na zambia , aba ntibatoye.

i Burayi : mu bice ububiligi buherereyemo , Ibiro by’itora kuri embassade mu bubiligi , muri liege mu no mu gihugu cya Luxembourg , amatora yatangiye kuva saa moya mu gitondo akageza isaa tatu mu ijoro .abagomba kuhatorera bagera mu bihumbi 4 na 500 . isaa kumi ku manwa kuri uyu wa kane , abarenga igihumbi n’ijana nibo bari bamaze gutoora. Ibikorwa byo kwiyamamaza nabyo ngo byaageeenze neza nubwo benshi babikurikiranye kuri Internet gusa.

Mu bufaransa ho mu bice bya : Paris, Lyon, Milan na Roma mu butaliyano , benshi basabye conji baza gutora ari benshi nubwo byasabye ko baturuka mu mijyi ya kure ariko bitabiriye amatoora.

Mu burusiya , abanyarda bitabiriye amatora nubwo harimo abaturuka mu mijyi ya kure cyane ,…ariko nta cyababujije kwitabira iki gikorwa .aha biteganijwe ko hatorera 61 barimo n’abandi ba diplomates mu butumwa bw’akazi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU