Umva Radio

Mu Rwanda:Batatu barahanganye ngo bayobore igihugu ese ninde uzaba umukuru w’igihugu ?

Yanditswe kuya 2-08-2017 saa 08:48' Print

Paul Kagame ari nawe mukandida uyoboye ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye azengurutse uturere twose tw’igihugu guhera itarki ya 14 z’ukwezi kwa 7.

Yari ahatanye n’abandida bagera kuri babiri ;Bwana Phillipe Mpayimana wigenga waje akubutse mu gihugu cy’ubufaransa hamwe na Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije
Aba bakandida uko ari batatu bose buri umwe ku ruhande rwe arafite uko ahagaze bitewe n’abamushyigikiye.

Icy’ingenzi ariko kiri kurebwa na benshi kandi mu gihe habura amasaha make ngo Abanyarwanda batore ni icyizere aba basigiye Abanyarwanda
Hirya no hino Paul Kagame abaturage barazamura ibirango by’ishyaka FPR mu mabara y’umutuku, umweru n’ubururu.

Hashize imyaka 23 u Rwanda rubayemo genocide yakorewe abatutsi,
Umukandida wa FPR yumvikanye cyane yibanda ku ngamba zo gukuba ingano y’ibikorwa by’iterambere, aravuga amazi amashayanyarazi, imihanda, imibereho myiza y’abaturage,kuvugurura imijyi n’ibindi kandi ko kumutora ibyiza biri imbere

Harabura amasaha make gusa ngo Abanyarwanda batore !!

Ku ruhande rw’ibi ariko hari icyizere ko umwaka wa 2017 uzarangira abanyarwanda bangana na 70% bafite amashanyarazi, ubu abayafite imibare irerekana 33%
Umukandida Paul Kagame aha yari I Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda
Nubwo ariko ibikorwa byo kwiyamamaza byo byasojwe ku ruhande rumwe biragoranye kwemeza cyangwa ngo uhakane ko byorohereye impande zihanganye n’ishaka riri ku butegetsi.

Bwana Phillipe Mpayimana w’imyaka 47 y’amavuko umukandida wigenga we ntiyahwemye kugaragaza amananiza ko hari hamwe yajyaga inzego z’ibanze zigakumira abashaka kumwumva ingingo yanatumye polisi y’u Rwanda ita muri yombi by’agateganyo abarimo n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ariko ubu wamaze gufungurwa.

Birajyana kandi na Dr. Frank Habineza nawe wikomye inzego z’ibanze ubwo yari mu burasirazuba bw’u Rwanda avuga ko abana barimo nabo mu mashuri abanza bakoreshejwe bigambiriwe kudurumbanya ibikorwa bye byo kwiyammaza bamubwira mu ruhame ko batamukeneye nk’umukuru w’igihugu
Hejuru y’ibi ariko aba nabo uko ibikorwa bishyira umusozo birangiye bavuga ko batangiye kubona ababumva.

Bwana Mpayimana Phillip umukandida wigenga aravuga ko naramuka atowe yiteguye ushyiraho uburyo abaturage bakize n’abakennye aba bose bagira amahirwe yo gusaranganya ibyiza by’igihugu uyu mukandida wanagaragaye mu minsi ya mbere ashakisha abamwumva atembera mu baturage n’amaguru yaparitse imodoka ku ruhande n’indangurura majjwi ku munwa,aravuga ko kandi yiteguye no gukora amavugurura mu gihugu ajynye n’umurimo kandi imbaga y’abantu batagira akazi nabo bagashakirwa ibyo gukora.

Ni kimwe na Dr. Frank Habineza nawe wavuze kenshi ko naramuka atowe yiteguye guhindura ibintu avuga ko bibangamiye abaturage birimo imisoro abaturage batanga ku butaka hamwe no gukemura ikibazo cy’urubyiruko rutagira akazi
Abakandida batatu mu matora y’umukuru w’igihugu barimo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, bwana Phillipe Mpayimana wigenga ndetse na Dr. Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije ibikorwa byabo byo kwiyamamaza biri gusatira umusozo, kuri gahunda ya komisiyo y’igihugu y’amatora ni uko itariki ya 3 ari itora ry’Abanyarwanda bari mu mahanga naho itariki ya 4 hagatora abari imbere mu gihugu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU