Umva Radio

Amerika n’uburusiya rurageretse Trump nawe akaba ari mu rujijo.

Yanditswe kuya 26-07-2017 saa 11:23' Print

Leta zunze ubumwe z’amerika zikomeje umugambi wo gufatira igihugu cya Russia ibihano bikarishye ibi bikaba byatowe n’akanama k’ubutegetsi ka white house ibi bikozwe mu gihe president Donald trump we atari ashyigikiye ko iri tegeko ryo guhana igihugu cya Russia ritorwa.

Abategetsi bakuru bo muri leta zunze ubumwe za amerika bakaba bagambiriye kwihorera ku gihugu cy’uburusiya ku ruhare bwaba bwaragize mu matora ya leta zunze ubumwe za amerika mu mwaka wa 2016 iguhugu cya Russia cyavuze ko mu gihe hazatorwa ko bafatirwa ibihano bizahungabanya umubano w’ibihugu byombi.
Iri tegeko rizabanza rice mu nteko ishinga amategeko mbere yo kurigeza kuri perezida Donald trump ngo arisinye.ubuyobozi bwa white house buravuga ko bugisesengura iri tegeko ndetse ngo ntibazi niba presida Donald trump azarisinya.

Umuvugizi wa white house Madamu sarah Senders yatangaje ko mu gihe perezida Donald trump ashyigikiye ibihano bikakaye byafatiwe koreya ya ruguru,,iran ndetse na Russia.white house ngo iri gusesengura amategeko asanzwe agenderwaho mu gihe bategereje umwanzuro wa nyuma uzava mu biro bya perezida kuri ibi bihano bashaka gufatira igihugu cya Russia.

Umubano w’igihugu cya Russia na perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika wari uhagaze neza mu mezi atandatu ye ya mbere ku butegetsi mbere gato yuko Moscow itangiye kuvuga ko igihugu cya Russia cyafashije trump kugira ngo atorwe..
President trump akaba yari ashyigikiye ko iperereza rikorwa.aho yashyiragaho igitutu umuvugizi we Jeff Session mu gukurikirana ikibazo cya Russia.aho nyuma yaje gutangaza mu ruhame ko uyu bwana Session yabaye umunyantege nke aho yikuye mu bakora iperereza.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU