Umva Radio

Umukandida wa FPR yakomeje urugendo rwe rwo Kwiyamamaza muri Musanze mu ntara y’amajyaruguru

Yanditswe kuya 26-07-2017 saa 11:05' Print

Yiyamamaza i Musanze ku kibuga cya ISAE-Busogo kuri iki gicamunsi umukandida wa FPR-Inkotanyi yijeje abatuye mu bice bitarimo amashanyarazi cyane cyane mu misozi miremire muri aka karere ko amashanyarazi ari bubageraho vuba cyane. Ikibazo cy’amashanyarazi badafite ni kimwe mubyo abatuye mu bice by’icyaro.

Perezida Kagame yabanje kubwira imbaga yari imutegereje i Musanze ko ejo atabashije kuboneka kuko yari yabuze ijwi, ariko uyu munsi yarihase kugira ngo aze babonane. Kuba bongeye kuza ari benshi ngo ni ikimenyetso cy’ingufu n’ubumwe n’imbaraga zo kubaka igihugu.

Yabwiye abatuye aka gace ko ibyo amaze gukorana nabo ari byinshi, avuga ko nibakomeza gufatanya nta kizananirana kandi n’uwashaka kubananiza ataboan aho ahera.ndetse yanijeje abaturage bo mu misozi ko nabo amashanyarazi abageraho mu minsi ya vuba.

Kagame Paul yongeye gushima ubumwe bafitenye n’andi mashyaka umunani amushyigikiye nk’umukandida wa FPR kuko ngo ayo mashyaka yasanze hari ibyo ahuriyeho na FPR mu kubaka igihugu.
Yashimiye cyane abaturage ba Musanze baje kumwakira ari benshi cyane maze ava hano i Musanze akomereza Nyabihu.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU