Umva Radio

Ikibazo cyo kwiyongera ku kiguzi cy’imbaho gihangayikishije ababaji bakiteza imbere

Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 12:49' Print

Bamwe mu bakora umwuga w’ububaji bw’ibikomoka ku mbaho bo mu karere ka nyarugenge, baravuga ko batewe impungenge nuko urubaho rwazamutse mubiciro, aho bavuga ko iki giciro kiramutse gikomeje nkuko kiri kugezubu bizatuma batabasha kubahiriza gahunda y’umugi wa Kigali yo kujya gukorera mu gakiriro aho kubariza mu rugo nkuko basanzwe babikora .kuriki kibazo bagasaba reta ko yagira icyo ibafasha mbere yuko igihe cyo kujyanwa mudukiriro kigera.

Iyo uganiriye na bamwe mubakora ububaji bahahano mu mujyi wa Kigali ,icyo bahurizaho nuko kurubu igiciro cyurubaho cyazamutse bikabije uku kuzamuka k’urubaho ,ngo birimo kugira ingaruka zitandukanye muri uyu mwuga uretse kuba ibura ryimbaho ryarateye kuba ibizikorwamo byarazamutse mubiciro , bamwe mubakora ububaji bakibukorera mu ngo zabo bo baravuga ko bakurikije ukuntu urubaho rurimo kuzamuka mubiciro ngo bafite impungenge zuko batazabasha kujya gukorera mugakiriro nkuko ibwiriza ryumujyi wa Kigali ribiteganya.

Nyamara nubwo babona iki kibazo nkimbogamizi yahazaza hakazi bakora, hari igisubizo babona gishobora kuzabarengera,ngo ni ukoroherezwa bagahabwa inguzanyo kugirango bongere ubushobozi

Mubice bitandukanye byumugi wa Kigali , ndeste no mubindi bice byigihugu hubatswe udukiriro hagamijwe gufasha abakora ibikorwa birimo imyuga kubikora muburyo bunoze, gusa nubwo iyi ari gahunda igamije gufasha abayitabira mu gutera imbere , benshi bumvikana bataka ibihombo batewe no kujya mugakinjiro kiubwimpamvu zitandukanye abandi bakagaragaza ubushobozi bucye bwo kubasha kukajyamo

Inkuru ya Uwiringiyimana Patience.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU