Umva Radio

Ibitaro bya masaka mu ihurizo rikomeye ryo kubura amazi bituma abaturage binubira isuku yaho

Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 12:05' Print

Bamwe mu barwaza bo mu bitaro byamasaka baravuga ko babangamiwe n’ibura ry’amazi muri ibyo bitaro aho ngo bushobora kwira abarwayi babo batabakarabije ndetse ngo nokubasukurira imyambaro bikaba ingorabahizi,iki kibazo ubuyobozi bw’iki kigo bwemeza koko ko gihari gusa ngo nabwo bugikemura bingana n’ubushobozi bafite kuko ngo ntibabona amazi ahaza ababagana bose dore ko ngo nabo baba bayakura hanze kandi abahenze.

Aba barwaza bavuga ko kugirango babone amazi bagombera kuyatumiza mungo zabo abaturutse kure bakajya mubahatuye kuyasaba,ibi ngo bikaba bibaviramo ikibazo cy’isuku nke kubarwayi babo ndetse no kubikoresho bakenera byaburi munsi aho mubitaro

Kuruhande rw’ibitaro bemeza ko koko ibura ry’amazi mubitaro ari ikibazo gikomeye gusa ngo mubushobozi bw’ibitaro bagerageza kuyavomesha hanze ariko ngo nabo aba bahenze ariko ngo ntibabasha kubona ahaza abaturage bose baba babagannye

Ngo nubwo bagerageza mubushobozi bafite mungengo baba barategenije gusa ngo ikintu cyose iyo kirenze iyo ngengo biragorana kdi ngo iki nikibazo bakunda guhura nacyo haba no kumashanyarazi ibitaro byamasaka bimaze hafi imyaka itandatu biherereye mukarere ka kicukiro mumurenge wa masaka.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU