Umva Radio

Bamwe mu bategarugori baravuga ko nubwo hariho uburinganire ntacyo bibasha ku bwuzuzanye mungo zabo

Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 12:13' Print

Ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu muryango nyarwanda ni kimwe mubyo abaturage bingeri zitandukanye bishimira, iki kinaba itandukaniro n’amahanga hashingiwe kumubare w’abagore bari mubuyobozi bukuru bw’iki gihugu, ndetse no munzego zifata ibyemezo.

Gusa ariko mugihe ububasha n’ubushobozi bw’abagore bugaragarira mubikorwa bitandukanye bahuriramo n’abagabo, bamwe mubagore bo mubice by’icyaro bavuga ko ubu bafatanya n’abagabo mumirimo yo kwiteza imbere byatumye nabo babasha kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Abagore bo mumurenge wa masaka ho mukarere ka kicukiro twaganiriye batubwiye ko ubu noneho bitari ngombwa ko bategereza abagabo babo ngo bahahe cyangwa babagurire ibyo bifuje byose ahubwo ko babyikorera ubwabo kuko baba bakoze bakiteza imbere.

Ubwo abagore benshi bishimira ubushobozi bafite mu kwerekana ibyo bashoboye kimwe n’abagabo ,… abandi bagaragaza ko abagabo babatererana mumirimo yo murugo uyu ni madamu charlotte w’imyaka 57 twahuye avuye mukazi k’ubwubatsi avuga ko hari imirimo umugabo atakora ko byagaragara nko kumusuzugura.

Gusa ariko n’ubwo aba bagore bavuga ko bidashoboka ko abagabo babafasha mumirimo yo murugo, hari bamwe mu bagabo twaganiriye batubwira ko kumesa imyenda y’abana n’umugore atari igitangaza.

Abatari bacye bakomeza kugaragaza ko n’ubu hagikenewe ubukangurambaga kubagabo kugira ngo nyuma y’akazi bahuriramo kagamije iterambere ry’urugo, bajye babafasha no mumirimo yo murungo.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU