Umva Radio

Uganda abagore n’abakobwa bambara utujipo duto(Mini)akabo kaba kashobotse.

Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 01:17' Print

Ntibyoroshye muri Uganda kandi byafashe indi ntera aho leta ivuga ko umugore cyangwa umukobwa uzafatwa aje mukazi yambaye akajipo kagufi kerekana ubwambure bwo hasi bwe azirukanwa mu kazi ntazindi nteguza.

Nyuma y’igihe gito inteko ya Uganda itangaje ko igiye kwiga ku bakozi bambara impenure mu kazi ndetse no mu mahuriro rusange, abagize inteko ya Uganda ntibabona ibintu cyimwe ku itegeko rirebana n’imyambarire.

Igice kimwe cy’abadepite gisaba ko nta mukoza uzongera kwambara imyenda migufi cyangwa imenyerewe ku izina rya Mini, imyinda se ibengerana, guhindura ibara ry’umusatsi ndetse no gusinga inzara ibizwi nka verni.

Umwe mu badepite uvuga rikijyanya muri ino nteko witwa Ka­wooya, yavuze ko umugore yakambaye akikwiza. Yagize ati : “Kuki wakagiye ahantu hahurira abantu benshi amabere cyangwa ibibero byawe biri hanze, oya rwose umugore akwiye kwambara akikwiza.”

Uyu mudepite yanagereranije abagore n’ibiryo aho yagize ati : “Murimwe ninde wakwishimira guhabwa ibiryo bidapfundikiye, kimwe n’umugore rero mugomba kwambara mu kikwiza.”

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’iyi ngingo, nk’uwitwa Ibrahim Se­mu­jju Nganda we asanga abagore bakambaye uko bashaka mu gihe bumva ntacyo bishinja, gusa aburira leta kwitondera mu gufata umwanzuro kuko bishobora gukurura umwuka utari mwiza muri Uganda.

Usibye ibyavuzwe haruguru, ngo itegeko riri kwigwaho rivuga ko abagore bakagombye kwambara amajipo aterekana mu ntege, bagenzi babo b’abagabo nabo mu kazi bakambara amakoti, karivate ndetse bakambara amapantaro abaringaniyeho.

Mu itangazo ryaherukaga gushyirwa ahagaragara, Minisiteri y’Abakozi muri Uganda yatangaje ko umukozi utazubahiriza amabwiriza azafatwa nk’uwagaragaje imyitwarire idahwitse mu kazi ndetse bishobora no kumuviramo kwirukanwa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU