Umva Radio

Urubyiruko rurasaba abari kwiyamamaza ko uzaramuka agiye ku butegetsi agomba kuzabakemurira ikibazo cy’ubushomeri

Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 11:13' Print

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ndetse ibikorwa by’abakandida biyamamariza kuri uyu mwanya bikaba bigeze ku nshuro yabyo ya 11, bamwe mu rubyiruko cyane abarangiza amashuri mu Rwanda yisumbuye ndetse na kaminuza barasaba ko ikibazo cy’ubushomeri aba biyamamaza bagitangaho ingamba zifatika, ikibazo bo banavuga ko kirushaho gufata indi ntera.

Mu Rwanda ubu abakandida bahanganye mu matora y’uumukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani ni batatu liste cyangwa urutonde ntakuka rwa komisiyo y’igihugu y’amatora ku bazatora umubare w’urubyiruko ungana na 45%hagati aho ariko haracyari ikibazo ku rubyiruko aho bigaragara ko abatari bake muri bo batagira akazi kandi barakomeza kwiyongera.

urubyiruko rwagiye rugaruka cyane ku bushomeri burwugarije bagasaba abari kwiyamamaza ko uzatorwa yazashyiraho ingamba ntakuka zo guhashya uwo bushomeri mu Rwanda ariko imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare mu gihugu yerekana ko ibipimo ku bushomeri cyangwa urubyiruko rutagira akazi mu gihugu muri rusange imibare idateye ikibazo cyane gusa, ku rundi ruhande baranavuga ko nk’ubu abanyeshuri barangiza amashuri muri za kaminuza 14% muri aba nta kazi naho 9% nabo barangiza ayisumbuye nabo ni uko.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu, uwa FPR- Inkotanyi, umukandida wigenga ndetse n’uwishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije,
byatangiye ku itariki ya 14 z’uku kwezi hirya no hino aho bajya, aba bose, bari kumvikana ko nibagirirwa icyizere hari byinshi biteguye guhindura, nko ku rubyiruko mu Rwanda rutaka akazi cyane nk’abarangiza amashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza.

Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’uko buri mwaka hagomba kujya haboneka imirimo mishya igenewe abatagira akazi nibura ibihumbi 200
Leta iravuga ko ubu iyi intego itaragerwaho neza ariko imirimo imaze kugenda ihangwa mishya isaga ibihumbi 140.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU