Umva Radio

umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame uyu ni umunsi wa kabiri yiyamamariza mu ntara y’i Burasizuba afite byinshi yasezeranije abanyamuryango ba FPR

Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 11:47' Print

Murugendo rwe akomeje rwo kwiyamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi uyu munsi ku cyumweru taliki ya 23 Nyakanga 2017 yiyamamarije nabwo mu turere dutatu aritwo Kirehe,Ngoma na Rwamagana utwo turere twose niko yagize ubutumwa abasigira

Ngoma :Yavuze ko ashaka ko umujyi wa Ngoma uhindura isura bidatinze ati hari isura uyu mujyi ifite isa nk’aho ari iya kera ati kuba uyu mujyi ukimeze gutya nanjye ndibara mubataragibizemo ubushake kugirango uhindure isura akomeza agira ati nidutsinda amatora tuzafatanya n’abayobozi turebe aho twafatira kugirango duhindure isura ya Ngoma cyane cyane mu bikorwa remezo harimo n’inyubako nziza amashuri ibitaro byiyongere yakomeje avuga ko imbaraga z’abakiri bat obo muri ngoma arizo zizubaka ngoma ndetse n’igihugu cyacu yakomeje abashishikariza kuzatora neza kugirango dukomeza guteza imbere abari n’abategarugori ndetse n’imbaraga z’abagabo kugirango igihugu gikomeze gutera imbere yakomeje abwira abanya Ngoma ko FPR igikomeje gufatanya n’andi mashyaka kugirango igihugu gitere imbere.

Rwamagana :Yavuze ko Rwamagana ari akarere kagomba kugira amagana y’amatungo ati ibikorwa by’igihugu cyacu bigomba kuba bifite ubudasa bushingiye ku bushake ubufatanye n’ubumwe bigomba guteza igihugu cyacu imbere kugirango n’abazaza nyuma bazabone igihugu cyacu cyarahindutse ibyo byose byo kuzana impinduka rero namwe abanyarwamagana mugomba kubigiramo uruhare kandi ibyinshi mu maze kubigeraho taliki ya 4 z’ukwa 8 ni ibiduha indi ntambwe yo gutera kugirango dukomeze dushyigikire amajyambere yacu ibyo rero bisaba imbaraga za buri wese yakomeje asaba abanyarwamagana ko bagomba kurinda ibikorwa tumaze kugeraho kugirango tuzajye tubyifashisha mu gukomeza gutera imbere urubyiruko rukomeze rugire umuco n’agaciro rukiga rukagira ubumenyi yewe rukanagira ubuzima bwiza butuma bagira ubumenyi buhagije. Yakomeje avuga ko umwana agira ubwenge bitewe n’uko yavutse ngo iyo umwana atakuze neza cyangwa ngo abeho mu buzima bwiza bituma atagera neza ku ntego ze yakomeje avuga ko kurwanya imirire mibi ku bana ariyo ntego bazashyira imbere yashimiye Rwamagana ko ibyo by’imirire mibi bayirwanije yakomeje avuga ko FPR igikomeje kugirana ubufatanye bwiza n’andi mashyaka.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU