Umva Radio

Mu Rwanda ikigo cyita ku buzima gikomeje gushyiramo imbaraga ngo kirwanye indwara ya Hpatyte burundu

Yanditswe kuya 14-07-2017 saa 12:21' Print

Ikigo cy’igihugu mu Rwanda gishinzwe ubuzima kiravuga ko ubu kiri kwakira abantu bagera ku bihumbi 28 ku munsi bikingiza bakanisuzumisha indwara ya Hepatite. Ni umubare iki kigo gisobanura ko impamvu abantu bari kuza ari benshi biterwa no kuba bamaze gusobanukirwa n’uburemere iyi ndwara ifite.
Ku ruhande rwa bamwe bari kwikingiza iyi ndwara ariko bo batazi byinshi kuri yo baravuga ko bayumviseho uburemere bukomeye ku bayanduye

Kugeza ubu imibare yerekanwa n’ikigo cy’igihugu mu Rwanda gishinzwe ubuzima iravuga ko umubare w’abantu ubu mu Rwanda bafite indwara ya hepatite bari hagati ya batatu ndetse na 4% aba bose bayigendanda
Ikigo Rbc Mu rwanda gishinzwe ubuzima kiravuga ko nta mibare yakoze y’abantu iyi ndwara yaba yica ariko ku isi baravuga ko nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 200 aba bose ku isi buri mwaka ibahitana baravuga ko muri aba ibihumbi 800 bazira Hepatite B naho ibihumbi 400 bakazira hepatite C.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda hamwe n’ikogo cyayo gishinzwe ubuzima ubu bari mu bikorwa byo gukingira abantu ku buntu iyi ndwara baravuga ko kuwugiye kwa muganga yishyuye urukingo ishuro eshatu ruhagaze amafaranga asaga ibihumbi 24.

Dr. Makuza Jean Damascene niwe muyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guhashya idwara zirimo n’iya Hepatite aravuga ko abaturage bakagombye kumenya ko iyi ndwara iriho bakayisobanukirwa ndetse bikabaha n’imbaraga zo kugirango bayikingize

Ikigo cy’igihugu mu Rwanda gishinzwe ubuzima ubu kivuga ko kimaze hafi ukwezi gitangiye ibikorwa byo gukingira indwara ya Hepatite B mu gihugu hose, baravuga ko mu mujyi wa Kigali gusa bamaze icyumweru bahaje ko abantu bamaze gukingira bagera ku bihumbi 78, ibihumbi 21 bo basuzumwe niba bafite indwara
Ubwo twageraga aha Eto kicukiro ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu bantu bari bahari benshi batubwiye ko biteguye gukingira abangana n’ibihumbi 28 baravuga kandi ko ubu mu gihugu hose abamaze gukingirwa bangana n’ibihumbi 198 naho abisuzumishije indwara bo bagera ku bihumbi 75.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU