Umva Radio

Aborozi b’amafi barasaba leta ngo ishyiremo imbaraga iteze imbere ubwo bworozi

Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 12:44' Print

Abafite ibigo bito cyangwa biciriritse mu Rwanda bakora ubucuruzi bw’amafi baravuga ko nubwo bakora aka kazi leta itagaha agaciro gahagije kandi bo babibonamo nk’ ingaruka kuko ngo amafi menshi na nubu leta iyakura hanze nyamara bitari ngombwa bakaba basaba ko leta ishyira ingufu muri aka kazi muri make minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba yo ivuga hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ubu bucuruzi.

Leta y’u Rwanda igice gikurikiranira hafi ubucuruzi baravuga ko ubu hafi 98% y’ibigo by’ubucuruzi ari ibyiganjemo ibito ndetse n’ibiciriritse kandi ko nibura ibi ari byo biri gutanga imirimo ku banyarwanda bayishaka ku kigero cya 40% hirya no hino mu gihugu haracyumvikana ibibazo bitandukanye by’ubushomeri ariko bene aba bafite ibigo bito bito nabo baracyafite imbogamizi mu kazi kabo ka buri munsi
Madame Kankera Pasikazie, ni umucuruzi w’amafi y’ikiyaga cya burera avuga ko bahangayikishijwe na ba rushimusi b’amafi baza kuyaroba bitemewe barangiza bakajya kuyagurisha ku giciro gito.

Naho Bwana Alphonse Rudasingwa we ni umucuruzi w’amafi y’ibiyaga by’igice cy’akagera cyose aravuga ko bo batiyumvisha ukuntu leta yazana amafi menshi aturutse hanze kandi i rwanda hari amazi menshi ndetse arimo n’amafi menshi.

By’umwihariko ku bacuruzi nk’aba b’amafi b’ikigero giciritse ibibazo bahura birimo nuko bavuga kobo babona Leta ubucuruzi bw’amafi itabuha agaciro nyamara itakaza amafaranga atari make yo kuyakura hanze,bwana Kanimba Francis niwe uyobora minisiteri y’ubucuruzi , inganda ndetse n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba avugako ikibazo bano bakora ubu bucuruzi ari uko batabaza amakuru y’ibijyanye n’imishinga yo guteza imbere uburobyi ngo kuko muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi harimo imishinga myinshi ijyanye no guteza imbere ubworozi bw’amafi

Zimwe mu mbogamizi kuri ubu abacuruzi bafite ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda bagaragaza zirimo ibijyanye n’icyemezo cy’ubuziranenge, ibishoro bidahagije, amakuru adahagije ku bucuruzi bwabo hamwe n’ubumenyi nabwo budahagije ku ikoranabuhanga ryihuta.

Inkuru ya Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU