Umva Radio

Ibyapa byamamaza bikozwe mu ikoranabuhanga nibyo bigiye gushyirwa mu mujyi wa Kigali gusa.

Yanditswe kuya 12-07-2017 saa 10:37' Print

Nyuma y’amezi asaga 8 umujyi wa Kigali ufashe icyemezo cyo gukuraho ibyapa byamamaza byari bimanitse kumihanda bivugwako biteza akajagari n’umwanda, uvugako ugiye gushyiraho ibijyanye n’igihe ariko kugeza ubu bikaba bitagaragara. Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatubwiye ko iri tinda ryatewe n’uko abatsindiye isoko ryo kubishyiraho batinze kubizana. Kurundi ruhande uyu mujyi uramagana uburyo bwo kumanika inyandiko zamamaza kubikuta busa n’ubwasimbuye ibi byapa kuko ngo nabwo buteza umwanda.

Ku itari ya 19 z’ukwezi kwa cumi na kumwe nibwo umujyi wa Kigali washyize mubikorwa iki cyemezo cyo gukuraho burundu ibyapa byari bikwirakwiye kumihanda y’uyu mujyi, aho byavugwaga ko bitera umwanda, ariko k’ubw’umumaro wabyo kubacuruzi, ubuyobozi bukavuga ko ibi bigiye gusimbuzwa iby’ikoranabuhanga bikoresha umuriro w’amashanyarazi mugihe kitarambiranye.
None ko hashize amezi asaga umunani iri terambere mukwamamariza kumihanda henshi bitaragaragara kandi benshi mubacuruzi bavugako ifite uruhare runini mukazi kabo,ese byaba byatewe n’iki ?

twavuganye n’ umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Parfait Busabizwa yavuze ko gutinda kwabyo byatewe na ba rwiyemezamirimo bahawe isoko ryo kuzan ibyo bishya batinze kubizana ariko bimwe bikaba byaratangiye kuza mugihe cya vuba birahita bitangira kumanukwa.

Nubwo ibi byapa byakuwe mumihanda murwego rwo gusigasira isuku y’umujyi , ariko kuri ubu hagaragara ubundi buryo busa n’ubwasimbuye ibi byapa, kuko mubice bitandukanye hagaragara inyandiko zimenyesha ibikorwa bitandukanye zimanitse kubikuta ndetse bikanahamara igihe kirekire ese ubu buryo bwo bwaba bwemewe ?
Parfait Busabizwa yakomeje avuga ko mwene izi nyandiko zandikwa ku bikuta biteza umwanda ndetse n’uwakwemererwa kubishyiraho ntagomba kubishyiraho yamamaza yabishyiraho ari igikorwa rusange ariko nanone yabiherewe uruhushya n’umujyi wa Kigali.

Usibye kuba avuga ko n’izi nyandiko zitera umwanda, ariko ngo izishyirwaho n’inzego za leta mukumenyekanisha ibikorwa byazo ngo ntiziteza umwanda kabone n’ubwo nabyo bimanikwa kumihanda ubwo umujyi wa Kigali wakuragaho ibi byapa wavuzeko ibyemerewe gusigara ari ibiyoboza bagenzi ndetse n’ibyari bisanzwe bikoresha iri koranabuhanga gusa ariko nubwo bikiri bicye cyane, umujyi wa Kigali watubwiye ko mugihe kitarenze ibyumweru bibiri bizaba byakwirakwijwe kumihanda itandukanye y’uyu mujyi.

Inkuru ya David NZABONIMPA.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU