Umva Radio

Kuba mu byaro harageze amashanyarazi ariko ntabyazwe umusaruro ni ikibazo gihangayikishije leta

Yanditswe kuya 11-07-2017 saa 12:16' Print

Minisitiri w’intebe anastase murekezi aravuga ko ibibazo bikigarara mu bice by’icyaro hagejejjwe umuriro w’aamashanayarazi ariko kugeza ubu abaturange bakaba batabasha kuwubyaza umusaruro babinyujije mu kuwukoresha imirimo ishobora kubabyarira inyugu kugeza ubu bakaba bawifashisha mu gucana gusa,ibi ngo ntakabuza guverinoma izakurikira izabyitaho kuburyo bwihariye mu kubikemura.
Ibi minisitiri w’intebe yabigarutseho ubwo yagezaga imbere inteko ishinga mategeko imitwe yombi rapolo y’ibyakozwe muri iyi myaka 7 mu rwego rw’ingufu, aho abagize inteko ishinga mategeko imitwe yombi bagaragaje ko hari hamwe mu bice by’icyaro hagejejwe amashanyarazi ariko akaba ntakindi yakoreshwa uretse kuyacana gusa.ibindi kuri iyi nkuru na uwe herve.

Ubwo yari imbere y’abagize inteko isinga mategeko imtwe yombi minisitiri w’intebe anastase murekezi ,yagaragararije abayigize bimwe mu byagezweho mu rwego rw’ingufu muri iyi myaka 7 ishize,aha minisitiri w ;intebe yagarajeko kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu ingufu z’amashanyarazi ziyogereye kuburyo bugaragara aho byavuye kuri MW 97 zikagera kuri MW 298 ;36 ibi ngo bikaba byaratewe na zimwe mu ngamba leta yashyizeho zirimo kongera ingomero z’amashanyarazi no korohereza abashaka gushora imari muri urwo rwego.

Ibi ngo bikaba byaratumye ingo mu Rwanda zicana amashanyarazi nazo ziyogera zikava ku muzadego yi 10.8% mu mwaka wa 2010 zikagera kuri 34,6%.nubwo mu mibare bigaragara ko mu rwego rw’ingufu hari icyakozwe gusa mu ntagiriro bari bariyemeje ko iyi guverinoma izanjya kwesa ikivi byibura mu Rwanda ingo zibarirwa kumuzadego 70% zizaba zicanye umuriro w’amashanyarazi.
Kuri ibi minisitiri w’intebe yagaraje ko kuba abaturage bari batuye mu buryo butatanye,igiciro gihanitse cyo kugeza imiyoboro y’amashanyarazi kubaturange,ingomero zari zishaje n’ibindi nk’imbogamizi zabazitiye zituma batagera ku ntego bihaye.gusa ngo urebye kuba baratagiriye hasi naho ubu bigeze ngo ni ibintu byo kwishimira.

N’igisobonuro gisa nkicyanyuze abagize inteko ishiga mategeko imitwe yombi,gusa banagaraza ko kugeza ubu n’amashanyarazi make u Rwanda rufite atarabashwa gukoreshwa neza ngo kuko hari nkaho usaga ari kwifashishwa nyamara bidakenewe,usibye n’ibi ngo hari naho bayagejeje ariko ugasaga ayo mashanyarazi ntakindi yakoreshwa usibye kuyamurikisha gusa.

Ikibazo cyuko hari umuriro ukoreshwa mu gihe kitaboneye kuruhande rwa minisitiri w’intebe ngo ni inama nyaho kandi ikwiye gushyirwa mu bikorwa ngo naho kuba hari aho abaturage badashobora kubyaza amashanyarazi umusaruro ngo ni ikibazo gikomeye ngo ndetse na guverinoma izabasimbura bagomba kwihutisha gukemura mu byibanze.

Aha kandi minisitiri w’intebe akaba yanagaraje ko mu minsi iri mbere ikibazo cy’umuriro kizagenda kibonerwa umuti,aha ngo akabishingiri mu kuba leta yarashyizeho ingamba zigamije gukora ubushakashatsi bw’imbitse mub yo u Rwanda rutunze bitadukanye bishobora kubyazwa ingufu z’amashanyarazi,aha wavuga nk’amashuza nyiramugegeri n’ibindi ndetse no gukagurira abikorera gushora imari juri uru rwego.

Inkuru ya UWE Herve

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU