Umva Radio

U Rwanda ku mwanya wa 7 mu gushyira mu ngiro intego z’ikinyagihumbi

Yanditswe kuya 11-07-2017 saa 10:20' Print

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rikurikirana ibijyanye nuko ibihugu bishyira mu ngiro intego zirambye z’ikinyagihumbi riravuga ko u Rwanda ruri kwitwara neza kandi ko ruza mu myanya 10 ya mbere ku mugabane w’Afrika gusa ariko yaba iri shami ndetse n’ikigo nyafurika nacyo gikurikirana ibijyanye n’izi ntego baraburira ibihugu by’Afrika ko ibigomba gukorwa byose byibanda ku mibereho myiza y’abaturage.

Imibare ubu yerekanwa muri raporo ya UN ishami ry’umuryango w’abibumbye igice gishinzwe kugenzura intego zirambye z’ibihugu mu gushyira mu bikorwa intego zirambye z’ikinyagihumbi hamwe n’ikigo nyafurika nacyo kigenzura ibi,
Ku gishushanyo mbonera barashyira u Rwanda ku mwanya 7 muri Afrika mu bihugu biri kuza imbere mu kwesa iyi mihigo ku isi u Rwanda bararushyira ku mwanya w’ 117 mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi 157 muri Afrika Gabon niyo iza ku mwanya wa mbere n’amanota 65.1 u Rwanda ruri ku mwanya wa 7 rukagira 57.6.

Nta gihugu na kimwe ku mugabane w’Afrika kiri kuza nibura mu bihugu 30 bya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi mihigo Bwana Guido Schmidt Traub niwe muyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ishami ryo gushaka ibisubizo ku ntego z’ikinyagihumbi mu magambo ye yagize ati :
Tugombagukora ibipimo, dusabwa kubikora tukamenya aho bitagenda cyangwa se icyakorwa ngo tubigereho. U Rwanda rero hari ibihugu byinshi ruri imbere. Hari byinshi rumaze gukora kuri izi ntego birimo nk’igice cy’ubuzima,uburezi, kugabanya ibibare y’abari mu bukene bukabije,turabizi haracyari inzitizi nyinshi ariko twe icyo dukora ni ukugenda dukusanya imibare tukagereranya ibihugu ku isi kandi tukabishyira mu mibare yoroshye ku bashobora kuyibona ingeri zose hano rero hari igishushanyo aho igihugu ubona uko gihagaze, icyatsi,umutuku aho bimeze nabi, umuhondo se bitewe n’intego runaka, hari igishushanyo kigereranya umuvuduko ibihugu biriho, ushobora nko kureba uko u Rwanda ruhagaze ugereranyije na Kenya, Uganda cyangwa se ibindi bihugu by’akarere.

U Rwanda ubu usibye n’ibijyanye n’inshingano zo kubahiriza intego zirambye z’ikinyagihumbi hejuru y’ibi runafite n’icyerekezo 2020 gihera mu mwaka w’2000,
harabura imyaka itatu ngo icyerekezo kigere, harimo no kurandura ubukene.
Dr. Alvera MUKABARAMBA niwe munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Aha yaganiraga n’umunyamakuru wa Isango amubwira ko ubu u Rwanda rwiteguye ko muri 2020 nta muturage uri munsi y’umurongo w’ubukene uzaba agihari.

Dr. Belay Begashaw niwe uyobora ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura ibijyanye n’intego z’ikinyagihumbi nawe yakomeje agira ati ;
Ibintu by’ingenzi ubu bihari, tugomba gushyira ibintu ku murongo. Ku buryo ibintu byose tuvuga muri SDGs tubibona kandi abaturage nabo bakabyibonamo.

Ikigo nyafurika gikurikirana ibijyanye n’ishirwa mu bikorwa ry’intego zirambye z’ikinyagihumbi cyatzngiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016
Kiravuga ko u Rwanda ubu ruri mu bihugu biri kwitara neza mu gushyira mu nshingano izi ntego.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU