Umva Radio

Kuba amahanga akomeje kuza kwigira ku Rwanda , ngo nikimwe mubitera imbaraga abayobozi

Yanditswe kuya 10-07-2017 saa 12:57' Print

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza yabaturage iravuga ko kuba amahanga akomeje kuza kwigira ku rwanda , ngo nikimwe mubitera imbaraga abayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage ibi nibyavuzwe, ubwo iyi minisiteri yakiraga itsinda ry’abayobozi baturutse mubihugu bitanu baje kwigira ku rwanda uko abaturage bafashwa mu kuzamura imibereho yabo

Ni itsinda ryabayobozi mu nzego zitandukanye baturutse mubihugu bitanu byo hirya no hino kwisi baje gusura u Rwanda ngo barwigireho intego yabo kwari ukwerekwa uburyo leta y’u Rwanda yabigenje ngo ibashe gufasha abakene kugira imibereho myiza biciye muri gahunda ya VUP amateka u Rwanda rwanyuzemo , ndetse n’umuvuduko kiriho mugusatira iterambere , ni kimwe mubituma ibihugu biza kurwigiraho,Sheih bahame hasan umuyobozi mukuru ushinzwe amajayambere rusange nimibereho myiza yabaturage , muri minaroc aravugako aba baza kwigira ku Rwanda kugirango nabo bamenye icyo abanyarwanda bakora kugirango bakomeze batere imbere bakifuza kurwigiraho yakomeje avuga ko ari ikintu kinejeje kuba abantu baturutse mubindi bihugu byinshi baje kwigira ku Rwanda.

Kuruhande rwaba baje murugendoshuli, bavuga ko hari byinshi bigiye ku rwanda ko ndetse biteguye kujya kubishyira mu bikorwa mu bihugu baturutsemo , CHARLES MANDALA yaje aturutse muri Malawi , umva icyo yadutangarije ubwo yarabajijwe icyo yiteguye gukorera igihugu cye nasubirayo "yego ntago byoroshye muri Malawi,buri wese aba ashaka ko yafashwa nkumukene , byatugoraga cyane kumenya ukwiye gufashwa nutabikwiye , gusa twatangiye gahunda yo kubarura abaturage kuburyo tumenya uko ubuzima bwabo buhagaze byukuri gusa kuba mu Rwanda ho gushyirwa mu byiciro bikorerwa mu nzego zo hasi ni ikintu nabonye ko natwe cyadufasha cyane mu kumenya ukuri turamutse tugikoze iwacu ndahamyako hari byinshi twize kandi tugiye kubishyira mubikorwa mu bihugu byacu"

Si ubwambere ibihugu by’amahanga bije kwigira kurwanda , ahanini bishingiye kubyo rurimo kugeraho nyuma yigihe gito ruvuye mubihe byicuraburindi
Abasuye u rwanda kuruyu munsi baturutse mu bihugu bya KENYA ,TANZANIA , MALAWI, HAYITI NA BOURKINAFASO .

Inkuru ya UWIRINGIYIMANA Patience

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU