Umva Radio

Yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda azira gutekera umutwe abaturage

Yanditswe kuya 10-07-2017 saa 05:58' Print

Nyuma y’inkuru yaciye kuri Radio isango Star ndetse na televiziyo by’iki gitangazamakuru ku wa kane taliki ya 06/07/2017 yavugaga ku mugabo wo Mumurenge wa Musaza ho mukarere ka Kirehe watekeye umutwe abaturage basaga igihumbi na Magana atatu ababeshya ko ari umukozi wa BDF akabashishikariza gutanga amafaranga ngo kugirango babone inguzanyo muri Bank abaturage bakaba bari bamaze kumuha amafaranga asaga 3,900,000 ariko ibyo BDF yo yaje kubihakana inavuga ko uwo muntu itamuzi.

Nyuma y’uko iyo nkuru yamenyekanye ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bugatungurwa n’ibyiyo nkuru hahise hatangira gukorwa iperereza kuri uwo muntu ndetse no kugirango ashyikirizwe ubutabera ngo kugirango azaryozwe ibyo yambuye abaturage Kuri uyu wa mbere taliki ya 10 amakuru ageze ku Isango Star atubwiye ko uyu mugabo IYAMUREMYE Francois Xavier amaze gutabwa muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kirehe kugirango aryozwe amafaranga y’abaturage yariye bagera 1,300 aho buri muturage yakwagwa amafaranga ibihumbi bitanu(5,000)ibindi turakomeza tubibakurikiranire.

Inkuru ya Elia BYUKUSENGE.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU