Umva Radio

Mu Rwanda Madame Jeannette Kagame arashimira aho iterambere ry’abagore rivuye n’aho rigeze.

Yanditswe kuya 7-07-2017 saa 11:48' Print

Mu Karere kicukiro ho mu murenge wa Gahanga niho habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 impuzamiryango y’imiryango itandukanye igamije kurengera abagore kuri ubu isaga 57 mu gihugu byabereye
Madame Jeannette Kagame umufasha w’umukuru w’igihugu niwe wanasuye n’ibikorwa by’abagore birimo n’inzu y’igorofa yitiriwe centre y’abagore nk’urwego narwo rufata ibyemezo

Abagore mu Rwanda bahuriye mu mpuzamiryango Profemmes Twese hamwe icyo bahurizaho nta kindi ni uko umugore ubu wo mu Rwanda yahawe ijambo bikomeye
ni agaciro bavuga ko ubu abagore bihangira imirimo bavuye kuri 45.2% kandi ko ubu umubare w’abagore bafite konti mu bigo by’imari wavuye kuri 5.1% muri 2006 naho muri 2013-2014 bakagera kuri 44% baravuga ko kandi bitewe na gahunda zishyizwe imbere na Leta y’u Rwanda zirimo nka gahunda yitiriwe HeforShe imibare y’abagore bahohoterwa nayo yagabanutse kandi ko n’umugabo ubikoze imbere y’amategeko abyirengera

Madame Kanakuze Jeanne D’Arc uyobora impuzamiryango Profemmes Twese hamwe ku rwego rw’igihugu yavuze ko bishimira ko icyo baharaniye cyo kugirango umugore ahabwe ijambo ubu bakigezeho kuko usanga abagore muri iki gihugu nabo bari mu bafata ibyemezo kandi ndetse benshi bakaba bari mu buyobozi naho Madame Jeannette Kagame umufasha w’umukuru w’igihugu wari umushyitsi mukuru nawe yakomeje ashimira aho iterambere ry’abagore rivuye naho rigeze.

Impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda kuri ubu igigyeho harashize imyaka 25 ari nayo sabukuru bari kwizihiza uhereye muri 92
Batangiye ari imiryango igra kuri 13 mbere ya genocide none ubu ni imiryango ibarirwa kuri 57 mu gihugu baravuga ko ubu umugore w’u Rwanda rwo hambere atandukanye kure n’uw’ubu kandi ko bari hose kugeza no mu nzego nkuru z’igihugu zifarta ibemezo.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU