Umva Radio

Nyuma y’igihe kinini igihingwa cy’ibijumba cyaracitse burundu ubu noneho kigiye kongera kujya gihingwa

Yanditswe kuya 6-07-2017 saa 12:45' Print

Bamwe mu bahinzi bavuga ko nyuma yuko igihingwa cy’ibijumba cyongeye guhingwa ubu hariho ikibazo cyo kubona imigozi ariyo mbuto ivamo umusaruro wabyo kuburyo ngo kuba wabona umuba w’imigozi uhagaze amafaranga kuva ku gihumbi namaganatanu (1500)kugera kubihumbi bibiri(2000), mugihe kera imigozi bayihanahanaga ntakiguzi ,iki kibazo cy’imigozi minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishimangira ko kiriho koko gusa ngo batangira kubishishikariza abaturage bari bumvikanye ko abayifite bajya bayiha abandi ,mugihe iyi minisiteri itarabagezaho imbuto yabateganyirijwe

Hari hashize imyaka isaga icumi nitatu igihingwa k’ibijumba gisa nkaho kitakigaragara muri byinshi biri ku isoko, ndetse kuburyo muri birindwi byatoranyijwe muri politiki y’imbaturabukungu mubuhinhzi mumwaka wa 2004 cyo ntikigeze gishyirwa kurutonde, nyuma yuko byongeye kujya bihingwa guhera mu kwezi kwa 2 bwamwe mubahinzi bemeza ko ubu abana bagiye kongera guhaga kuko hizewe ko ikiguzi cyabyo kigiye kugabanuka

Ngo nubwo ariko gisubujwe mubigomba guhingwa nta kabuza harimo imbogamizi ahanini zishingiye kumigozi ivaho imbuto aho hari hamenyerewe ko bayihanahana ntakiguzi ubu ikaba umuba wayo uhagaze amafaranga 1500cg ibihumbi 2000

Muri politiki y’imbaturabukungu mubuhinzi yo mumwaka wa 2004 mubihingwa byatoranijwe ibijumba ntibyaje kurutonde ese kuba noneho byaba biri gushishikazwa abaturage kongera kubinga byaba bifitanye isano nuko bamwe bavuze ko iyo biza kuba bigihingwa inzara n’amapfa byabaye bitari bube,igisubizo kuri Furgence Nsengiyumva umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi yavuze ko nubwo ibijumba bitari mu bihingwa byatoranijwe muri gahunda y’imbaturabukungu bishobora kuba byaziba icyuho cy’umusaruro muke uhari muri iyi minsi bityo bigafasha abaturage kuticwa n’amapfa

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kongera guhinga ibijumba ngo koko ikibazo cy’imigozi birazwi ko gihari kuburyo hari nibyo bumvikanye n’abahinzi babyo mugihe imbuto yateganijwe itaragera kuri bose Frugence arakomeza avuga ko ikibazo cy’imigozi bagerageje kugikemura kuko bafite ubu ha 900 z’imbuto y’imigozi kandi ko biteguye no kuzongera bakazagera kuri ha 5000 hanyuma abaturage bazagenda bazihanahana.

Mukwezi kwa kabiri uyu mwaka,ninyuma y’imyaka cumi nitatu nibwo igihingwa k’ibijumba cyongeye guhingwa kuboso busa nkaho ari bunini,hanarebwa uburyo nabyo byakorerwa imbuto zikungahaye kuri vitamine ,bimaze guterwa kuri hegitari zisaga 900 ariko ngo hategenywa hegitari ibihumbi 80 kugeza ku ijana.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU