Umva Radio

Mu Rwanda ireme ry’uburezi riracyafite intege nke cyane

Yanditswe kuya 6-07-2017 saa 12:17' Print

Bamwe mu barimu ndetse n’abayobora za kaminuza mu Rwanda baravuga ko n’uburyo abanyeshuri bazamukana ubumenyi buke mu mashuri yo hasi bajya muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye ko iyi nayo iri muri nyirabayazana zituma bigoye ko iyo bahageze bagira icyo bakora gifata.
Muri make ibi aba babigarutseho kuri micro ya Isango Star ku munsi wa nyuma w’inama nyafurika yari iteraniye I Kigali yiga ku ireme ry’uburezi riri muri kaminuza muri Afrika.

Ni inama yateguwe n’ikigo nyafurika gishinzwe intego zirambye z’ikinyagihumbi hamwe n’amakaminuza y’ibihugu bisaga 30.
Benshi mu bayobora kaminuza zitandukanye muri Afrika zaba izigenga ndetse n’iza Leta bari bateraniye I Kigali baracyavuga ko iyi Afrika ishaka guhindura amateka nk’uko bamwe mu bategetsi babigarukaho umunsi ku wundi ariko no, hagikenewe byinshi kandi ko n’ireme ry’uburezi ritagomba kuvugwa mu magambo gusa.
Mu Rwanda ubu imibare bagaragaza irerekana ko uburezi bwateye imbere ku buryo bukomeye kandi ko abanyeshuri bari muri kaminuza nibura Mu mwaka w’1994 bari ibihumbi 4 gusa mu gihugu hose none ubu ubaze abari muri kaminuza y’u Rwanda utabariyemo izigenga basaga kure ibihumbi 30

Nta byera ngo de ariko bamwe baracyafite impungenge ko nubwo Leta yongereye ingano y’abiga ariko ko kwiga ari kimwe icyo bahavanye nacyo kikaba ikindi
Padiri Phabien Hagenimana umwalimu akaba n’umuyobozi w’imwe muri kaminuza zigenga arakomeza abana bazamuka mu myaka yo hasi bafite ubumenyi buke bagera muri kaminuza bigakomeza kubagora ntibatange umusaruro

Nta gihe kinini kirashira mu Rwanda bamwe mu banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’igisha ibijyabuzima/Microbiology bandikiye inteko ishingamategeko ko bigishijwe ibintu kuri program ya Leta y’uburezi ariko nyuma y’imyaka ine bajya ku isoko ry’umurimo abatanga akazi bakabashwishuriza ko ibyo bize bitabemerera kujya mu kazi nyamara bamaze imyaka ine ku ntebe y’ishuri biga ibi

Alexandre Ryambabaje ni umwalimu wigisha isomo ry’imibare muri kaminuza y’u Rwanda, Ines Ruhengeri ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo kireberera kaminuza zose zo muri Afrika y’iburasirazuba, InterUniversity Council for East Africa yavuze ko bidakwiye ko umwana yarangiza kwiga ngo bamubwireko ibyon yize bidahagije yakomeje avuga ko ibyo basanga biterwa na kaminuza yizemo bikaba ari ikibazo gikomeye iyo kaminuza iba igomba gukosora

Ibibazo bijyanye n’ubrezi si mu Rwanda gusa Professeur Elias Ayuk niwe muyobozi mukuru w’ishuri ryishigisha ibijyanye n’umutungo kamere mu gihugu cya Ghana yakomeje agira icyo abivugaho ati “ikibazo gihari ni uko twabikora urohereza amwana kwiga muri Amerika, mu Bwongereza ariko iyo amaze kurangiz ntagaruka Kandi ibi nyine birahura nuko nta bibashishikariza kuz bihari, ni ikibazo imishahara”.

Inama y’abayobora za kaminuza abarimu ndetse n’izindi mpuguke mu by’uburezi hamwe n’ireme ry’amashuri ya kaminuza yatangiye ku munsi wejo tariki ya 5 z’uku yateguwe n’ikigo nyafurika ku bijyanye na gahunga z’ibihugu mu gushyira mu bikorwa intego zirambye z’ikinyagihugmbi.

Baravuga ko muri rusange henshi muri Afrika ibihugu byashyize imbaraga zikomeye ku bijyanye n’uburezi kuri bose ariko hari n’ibikwiye gukosorwa
Baratanga mo n’ingero z’uko hari abanyeshuri barangiza kaminuza ariko kwandika ibaruwa yandikiwe ubuyobozi yaka akazi bikiri mu gicuku.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU