Umva Radio

Abakora akazi ko kwikorera imizigo baravuga ko amazi bagura ibiceri 50 abafasha gukora akazi kabo neza

Yanditswe kuya 4-07-2017 saa 12:24' Print

Bamwe mu bakora umwuga wo kwikorera imizigo hano mu mujyi wa kigali baravuga ko amazi bagura igiceri cya 50 aba yavomwe ku mugezi ari mu bibafasha gukora akazi kabo neza bafite imbaraga ngo nacyane ko nta bushobozi babona bwo kugura amazi yo mwiduka ya 300 cg 500 kandi akazi kabo gatuma bakenera amazi buri kanya.

Ni mugihe abayabacuruzaho bo bavuga ko ari umwuga ubatunze ngo doreko n’ibikoresho bifashisha mu kuyagurisha bitabahenda,aho bagaragaza ko ku ijerekani imwe ya litilo 20 ayungukaho amafaranga agera kuri 300 yashoye agera kuri 200. aho ni mujyi rwa gati ahamenyerewe nka cartier comercial aho usanga urujya n’uruza rw’amamodoka azanye ibicuruzwa bitadukanye byo kuraguza, hafi yaho ayo mamodoka ahagaragarara niho usanga abakora umwuga wo kwikorera ibyo bicuruzwa babijyana mu mazu bicururizwamo,hafi ukahasanga abantu bahagaze iruhande rw’amajerekani arimo amazi n’amacupa ya litilo n’igice ubusanzwe acururizwamo amazi yo kunywa muri ayo macupa niho basukamo amazi yo muriyo jerekani,iryo cupa ngo rihahagaze igiceri cya 50.

Umwe mubakora ako kazi aganira n’isango star yavuze ko ari umwuga umutunze mu buzima bwe bwa buri munsi ngo kuko ku ijerekani imwe ivamo amafaranga agaera kuri 700 yayiguze amafaranga 50 umva uko abisobanura kuba amacupa yagenewe gukoreshwa rimwe n’umuntu umwe naho abandi bakaryifashisha nkigikoresho cyo gugurishirizamo andi nayo yavuye ku mugezi ibi ntibishobora guteza ikibazo.

Abakora umwuga wo kwikorera imizigo muri ako gace kuruhande rwabo bavuga ko ayo mazi ari nkigisubizo cyibafasha mu kazi kabo ngo doreko ukurikije intege baba bakoresheje bikorera iyo mizigo n’amafaranga bakuramo ntabushobozi babona bwo kugura icupa rimwe rya 300 babone naya mafuguro,bo bagahitamo kugura aya make kandi ngo nta ningaruka mbi bayabonamo.

Aba bakora umwuga wo kwikorera umuzigo bo bavuga kubera akazi kabo ku munsi ashobora kunywa byibura ibicupa bitatu byayo mazi,ibi byumvikanishe ko n’uyacuruza ashobora gucuruza ijereakni 2 kumunsi agacyura inyunga igana na 600,gusa ngo ku munsi wikiruhuko bwo n’ijererkani ishobora no kudashira kubera nta kazi kaba kabonetse ko babagurira ayo mazi

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU