Umva Radio

Nubwo twizihiza umunsi wo kwibohoza ariko hari ibindi byinshi tugomba kugeraho

Yanditswe kuya 4-07-2017 saa 11:59' Print

Kuri uyu wa kabiri tariki ya kane nyakanga ubwo u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, wabereye mu karere ka Nyabihu ku rwego rw’igihugu ; Perezida Kagame yabwiye abari muri uwo muhango ko kugeza ubu u Rwanda rwibohoye ubuyobozi bubi butashyiraga inyungu z’abaturage imbere ariko anavuga ko n’ubwo hari byinshi byagezweho, ngo haracyari ibindi byo gukora mu rwego rwo guharanira kugera ku iterambere rirambye.

Kuri iyi nshuro ya 23 iki gihugu kishimira kwibohora, aho buri umwe yishimira ibyo amaze kugeraho kugiti cye uyu munsi wizihirijwe m umurenge wa Shyira akarere ka Nyabihu ho muntara y’iburengerazuba, aho abaturage bashimiye ubuyobozi kuri byinshi bafashijwe kuri ubu bakaba bavugako bateye imbere aho bamwe bavuzeko nyuma yo kuba baregerejwe ibikorwa remezo nk’amashuri n’amavuriro, ngo bahawe aho kuba, ndetse banorozwa inka ntakiguzi batanze ibi byose abaturage bashimira ubuyobozi, umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuzeko babikesha kwibohora ubutegetsi bubi bwaranze amateka y’iki gihugu.

Gusa ariko n’ubwo abanyarwanda batandukanye bashimira ibyo bamaze kugeraho, umukuru w’igihugu akemeza ko babikesha ubuyobozi bwiza, aravuga kandi ko hakiri byinshi bitaragerwaho bigikeneye gukorwa munyungu z’abaturage. Ndetse agatanga icyizere ko bizashoboka mugihe gito.

Uyu munsi ngarukamwaka wo kwibohora kunshuro ya 23, wabereye mukarere k nyabihu ku rwego rw’igihugu , umukuru w’igihugu yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibyo bagezeho bikababera intangiriro y’iterambere.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU