Umva Radio

Mu Rwanda ubwo bizihizaga umunsi wo kwibohora abaturage baravuga ko kwibohora bigikenewe mu burezi n’ubushomeri

Yanditswe kuya 4-07-2017 saa 10:43' Print

Mu kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora, abaturage baravuga ko basanga mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abanyarwanda baribohoye kuko ubu umunyarwanda yisishyira akizana ibi byose barabishingira ku miyoborere myiza ibaha uburenganzira bungana ku gihugu cyabo, umutekano n’ibindi. ariko bakavuga ko hari ahagikenewe imbaraga nko mu burezi, ikibazo cy’ubushomeri n’ibindi.

Leta yo irasaba umuturage kubakira ku mateka yaranze igihugu bakarinda ibyo cyubatse, nayo ikavuga ko abatandukira icyerekezo cy’igihugu bakiboshye ku buryo bakeneye kubohorwa aba barimo ingo zikirangwamo amakimbirane aviramo abana kujya mu mihanda, ubusinzi n’ibindi.

Abaturage mu bice itandukanye by’igihugu baravuga ko iyi nshuro ya 23 yo kwibohora k’u Rwanda, isanze inkingi fatizo z’ubuzima n’imibereho bimaze kugira aho bigera. barabishingira ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira mu mashuri, ubuvuzi n’ibindi ibi byose, barabibumbira hamwe mucyo bita imiyoborere bavuga ko ihagaza neza.

Bwaba ubuyobozi n’abaturage, Baremeranya ku ntambwe igaragara igihugu kimaze gutera, kidasize n’abagituye icyakora, ngo hari ahagicumbagira ku buryo hakenewe imbaraga ikibazo cy’uburezi bucumbagira, n’ubushomeri bwugarije abaturarwanda .
ukwibohora kw’abaturage birashingirwa ku mateka yaranze igihugu leta, iravuga ko aya mateka akwiye gushingirwaho agafasha abantu kudateshuka ku cyerekezo cy’igihugu.

Ibyagezweho birindwe, ibitaranoga bishyirwemo imbaraga. Vice mayor ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyarugenge, JMV NDAYISENGA, aravuga ko hari zimwe mu ngeri z’abanyarwa zikiboshye zikeneye kubohorwa aba bavugwaho kuba bakiboshywe, nabo bari mu bongera ibibazo birimo gutuma abana bata amashuri, abandi bakajya mu mihanda n’ibindi. Kwibohora, ni urugendo rukomeza ubudahagarara, kugeza igihgu kigeze aho cyifuza.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU