Umva Radio

Perezida Paul Kagame yatorewe kuzayobora africa yunze ubumwe (AU)mu mwaka wa 2018

Yanditswe kuya 4-07-2017 saa 07:56' Print

Adis Abeba muri Ethiopia hari hamaze iminsi hateraniye inama ya afurika yunze ubumwe ikaba ari inama ihuriramo abakuru b’ibihugu bakanayigiramo ku bijyanye n’iterambere rya Africa umukuru w’igihugu cy’U Rwanda yari amaze iminsi nawe ari muri iyo nama.

Uyu munsi nibwo abakuru b’ibihugu bya Africa bicaye bashaka umukandida wayobora uyu muryango mu mwaka wa 2018 bikaba byaje kurangira bemeje ko Paul Kagame perezida w’U Rwanda ariwe uzayobora africa yunze ubumwe aya makuru akaba yatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Madame Louise MUSHIKIWABO abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter iyo nama ikaba kandi yasoje imirimo yayo kuri uyu munsi taliki ya 04/07/2017.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU