Umva Radio

Prezida Donald Trump yongeye gustangiza intambara nshya ku itangazamakuru ryo mu gihugu cye.

Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 10:49' Print

Donald Trump , kuri iki cyumweru yashyize kuri Twitter , video iteranije mu buryo agaragaramo ari guhata amakofi iyi television CNN , mu kibuga cy’imikino ya Catch . ibi hari ababifashe nkaho President Trump agambiriye gusetsa abamukurikira kuri Twitter ariko sibyo , ibi yabikoze atanga ubutumwa busobanutse.

Umwe mu bantu ba hafi ye Marc Short, yabwiye television FOX, isanzwe nayo ikoranira hafi cyane na Prezida Trump ko : mu bihe byo kwiyamamaza , ibinyamakuru birimo na CNN byasebeje Trump , bigerageza kumwangisha abaturage ariko ngo nta cyatumwe adatsinda amatoora , ngo ibyo akora azi ibyo aribyo .

Ubuyobozi bwa CNN bwasohoye itangazo ryamagana iyi video ya President trump , buvuga ko iyi ari imyitwarire ihamagarira abandi ibikorwa by’urugomo ku itangazamakuru kandi ngo si imyitwarire ikwiye kuranga umukuru w’igihugu uwo ariwe mu isi . Trump ntabwo yabivuzeho byinshi , yavuze ko azi neza ibijyanye n’itangazamakuru , kandi ntawe ukwiye kubimwigisha.
Trump yavuze ko mu buzima bwe bwose nta bantu na bamwe azi barangwa n’ubunyangamugayo bucye kurusha abanyamakuru.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU