Umva Radio

Mu Rwanda hagiye kubakwa amacumbi aciriritse kuburyo nta muturage uzongera gutura mu manegeka

Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 10:34' Print

Nyuma yaho abantu batari bake bakomeje kugaragariza ko bitewe n’ingano iri hejuru y’abaturage bakomeza kugana umujyi wa Kigali umunsi ku wundi ko hatubatswe amacumbi aciriritse yakira aba bishobora kuzateza ibibazo, ku birebana n’iyi ngingo ubu noneho leta y’u Rwanda yemeye ko igiye gushyiraho ikigega nibura cy’amafaranga angana na miliyoni 250 z’amadorali aje kubaka amacumbi aciriritse gusa. Ikindi Leta irizeza no gutanga inguzanyo kandi ko abazishyura aya mazu neza bishobora kurangira babaye beneyo.

Hari igitekerezo cyaje cy’uko bitewe n’ingano y’abantu isaha ku yindi aba bose binjira umugi wa Kigali baje gushaka amaramuko ko, Leta idashatse amacumbi kandi yiganjemo n’ayabaciriritse bishobora kutazorohera na gato uyu mugi kubungabunga abawurimo Leta y’u Rwanda ubu ntishyigikiye na gato ko abantu bakomeza gutura ahitwa amanegeka ari naho izamurira iby’iyi midugudu y’amazu agomba kubakwa
Barashyira muri gahunda izi ngingo zo kubaka aya amcumbi ariko hamwe na hamwe yatangiye kubakwa abaturage barayareba batekereza ku bushobozi bikababana ihurizo rikomeye

Turi I Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo umujyi wa Kigali, harubatse amazu menshi kandi meza ya Etage ariko bamwe mu bafite amikoro yo hasi kuri bo igitekerezo cyo kuyaturamo ni inzozi ibibazo bijyanye n’amacumbi aciritse agomba kubakwa muri Kigali bitewe n’ingano yabantu bakomeza kwinjira muri uyu mugi umunsi ku wundi, Leta y’u Rwanda ibi irabibona mu isura y’umuti w’ikibazo gishingiye ku kigega bavuga ko kigomba kujyamo nibura miliyoni 250 z’amadorali ngo aya mazu yubakwe

Ni igisubizo bavuga ko bitewe nuko umuntu yifite harimo n’amazu bishoboka ko no kuri rubanda rwo hasi ashobora kuyaka nk’inguzanyo uko ayishyura bikarangira ibaye iye icyemezo cy’uko mu Rwanda hagikenewe amacumbi ndetse ubu reta ikaba ivuga ko igiye gushora amafaranga ahagije muri uyu mushinga
Kije nyuma yaho ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa gatandatu gushize mu nama y’abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro iyobowe na perezida Kagame iyi ngingo nayo yizweho ndetse igafatirwa umwanzuro

Inkuru ya Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU