Umva Radio

Obasanjo yavuze ko icyemezo cy’Amerika cyo gufatira ibihano ibihugu byaciye caguwa ntacyo kivuze kuko ubu Afrika icyo ikeneye ari ahari inyungu kuri yo.

Yanditswe kuya 30-06-2017 saa 12:03' Print

Kuba Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse kuvuga ko u Rwanda hamwe n’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba bagomba gufatirwa ibihano bikomeye kubera gahunda yo guca caguwa binyuranye n’amategeko, mu kiganiro n’itangazamakuru bwana Olusegun Obasanjo wahoze ayobora igihugu cya Nigeria ndetse bamwe banafata nk’intangarugero ku butegetsi bwe yavuze ko icyemezo cy’Amerika cyo gufatira ibihano ibi bihugu ntacyo kivuze kuko ubu Afrika icyo ikeneye ari ahari inyungu kuri yo.

Muri make ibi biragarukwaho mu gihe kuri ubu mu Rwanda hateraniye inama nyafurika ya 24 iri kunoza umugambi wo kwigira cyane ariko hibandwa ku bucuruzi iyi nama nyafurika iteraniye niyo yateguwe na banki nyafurika ngari iyi niyo ishinzwe gutera inkunga imishinga migari y’ibihugu cyane ariko ku bucuruzi bw’ibyoherezwa hanze ndetse n’ibihava bari kwibanda cyane ko Afrika igihe kigeze ngo igire inganda zihambaye umurongo ariko w’Ubutegetsi ku mugabane w’Afrika wo kwishyira hamwe unengwa kenshi Bwana Olusegun Obasanjo yabaye perezida wa Nigeria ndetse bamwe banamufata nk’intangarugero ku ngoma ye y’ubutegetsi

Obasanjo yagize ati "rwose harageze ko abayobozi b’Afrika bashyira hamwe kandi kuri ubu buryo turi kugenda dushyiraho, jye ndabisabira kandi igihe ni iki ibi ni byo dushaka gukora kandi turafite intumbero, uyu niwo murongo mbona kandi ndabasaba ngo wese abigiremo uruhare jye ndemera ko hari ahantu hane nibura h’ingenzi kandi bisaba ko hose hagendera hamwe hagakorana aha mbere ni abikorera. Abo mu nzego za Leta, kandi ubwo nyinye ndavuga abategetsi bakuru batuyobora , noneho ikindi ni ibigo bikomeye nabyo biri ku mugabane".

Kuba Afrika ishaka kwiha indi sura bamwe ntabwo babihakana ariko bidakuyeho ko hari n’abandi bakibona uruhuri rw’imbogamizi Leta Zunze ubumwe z’Amerika Ziherutse gutangaza ko ziteguye gufatira umwanzuro u Rwanda ndetse n’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Amerika irabashinja kwitambika ku masezerano y’ubucuruzi bwa caguwa ubu Eac umuryango w’Afrika y’iburasirazuba bafite intumbero yo guca caguwa burundu

Bwana Olusegun Obasanjo yabaye perezida abatari bake bafata nk’intangarugero muri Nigeria yakomeje abwira abitabiriye inama ati "jyewe iki cyemezo ntabwo cyantera ubwoba……aaah Abanyamerika bashaka nyine gutwara ibintu byabo bagendeye ku nyungu bafite jyewe ntabwo ibi byantera ubwoba ahubwo buriya icyantera ubwoba cyane ni igihe twebwe abanyafurika twananirwa kureba aho dufite inyungu nyinshi, Kubera ko buriya tubaye tubasha gusesengura neza aho dufite inyungu nyinshi, ni hahandi wajya uvuga uti dore hano ndahafite inyungu noneho ukabasha no kuvumbura ibitarimo inyungu nyinshi noneho iyo wabonye ibitarimo inyungu uravuga uti mugenzi wanjye ibi twe turabona bitatunogeye cyane byigumanire,bihindure cyangwa se bikorwe ukundi
Muri make rero ikintu kirimo ni uko twe twakwisuzugura nk’uko tubikeka mu gihe twaba dushyize hamwe amaboko"

Inama ya 24 ya banki nyafurika ifasha imishinga migari y’ibihugu ku bucuruzi bw’ibiva hanze ndetse n’ibyo igihugu byohereza yatangiye ku itariki ya 28 z’uku kwezi iramara iminsi itatu I Kigali biteganyijwe ko ku munsi wejo tariki ya 1 z’ukwezi kwa 7, perezida Kagame ari we uzayosoza ku mugaragaro

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU