Umva Radio

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ngo igiye gutanga igisubizo ku kibazo cy’ubumenyi buke ku bakozi ba leta.

Yanditswe kuya 30-06-2017 saa 10:33' Print

Mumuhango wo gutangiza kumugaragaro uburyo bw’ikoranabuhanga mukigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amahugurwa kubakozi ba leta (RMI), minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo iravuga ko bizakemura ikibazo cy’ubumenyi bucye cyane bugaragara kubakozi ba leta , kuko ngo kandi ko aya mahugurwa azaba itegeko kubakozi ba leta bose. iki kigo cyo kiravuga ko ubu buryo buzabafasha gukirikirana abakigana, kandi ngo kizagabanya n’ikiguzi kubakigana.

Ni kenshi igenzura rikorwa mubigo bya leta hagenda hagaragara amakosa ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Amenshi muri yo akabura uyaryozwa bikitirirwa ikigo cyose, cyangwa bikitirirwa ubumenyi bucye cyane bw’abashinzwe umutungo w’ibigo, ariko abashyirwa mumajwi bo ntibasobanure inkom oko y’isesagurwa n’inyerezwa ry’umutungo wa leta.

Aba bakozi bashinjwa kugira ubumenyi bucye cyane mukazi, benshi muri bo baba barahawe aka kazi nyuma yo kwemezwa nk’abatsinze ibizamini by’akazi ndetse berekanye n’impamyabumenyi z’amashuri Atari make.
Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo nayo iremeza ko ibi bibazo bihari cyane no munzengo nkuru z’igihugu.

Kubw’iki kibazo kimwe n’ibindi biteza leta kugwa mugihombo ; iyi minisiteri yatangaje ko bizaba itegeko ko buri mukozi wa leta ahabwa aya mahugurwa kugira ngo yemererwe umwanya munzego za leta.
none ko bigiye kuba itegeko k’umuntu wese wifuza umwanya muri leta kunyura muri iki kigo ari nacyo cyonyine cyemerewe gutanga iyi service kubakozi baleta, cyo ntikigiye kubafatirana kikabaca akayabo cyitwaje ko ntayandi mahitamo bafite.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga iki kigo kigo bufite icyicaro gikuru mukarere ka MUHANGA, ngo buzafasha iki kigo guhugura abakozi benshi, kandi ngo no kubakurikirana bizoroha kuko buri mukiriya wabo azajya akurikirana aya masomo aho ari hose mugihugu atafashe umwanya wo kuza kwirirw y’icaye kumashami y’iki kigo minisiteri y’abakozi ba leta iravuga kandi ko icyemezo kizahabwa urangije aya mahugurwa kizagira agaciro ku isoko ry’umurimo hano mugihugu ndetse no mukarere.

Inkuru ya David NZABONIMPA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU